AMATEKA YA ISRAEL MBONYI

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
nigospel/Israel Mbonyi

Ubuhanzi n’impano iva kumana ariko isaba kwitoza no gukora, kuba Kristo bisaba kuyisengera kugirango impano yiyongereho amavuta y’Imana, impamvu ni uko hari benshi bahimbye indirimbo ziborera mubitabo ndetse nabandi barazisohora zijya hanze ariko ntizabasha kumenyekana kurwego rw’umurenga babarizwamo.

Uwo tugiye kubabwira ni umwe mubahanzi bakunzwe cyane ndetse umuntu atatinya kumushira kumwanya w’imbere muri bake bayoboye gospel Nyarwanda, uyu afite izina rimaze kumenyekana muri gospel mpuzamahanga kandi arakunzwe mugihugu ndetse no hanze cyane muri diaspora nyarwanda.

Numwe muri bake bafite ibigwi muri gospel nyarwanda dufatiye kubikorwa ndetse n’ibihembo byaba ibyo mugihugu ndetse na mpuzamahanga yagiye yegukana kandi mumyaka itandukanye. Ushobora kwibaza uti yabigeho ate? Yatangiye ate ? Yaje guhirwa ate? Ni ugusenga cyane? Ni ukwitoza cyane ?

MBERE YO KUKUBWIRA INCAMAKE YA ISRAEL MBONYI REKA TUBANZE TWUMVE ICYO BIBLE IVUGA KUMUZIKI

Banza umenye neza ko kumva Umuziki wa gospel bidutera imbaraga mubihe bikomeye, bidutera n’ umunezero wo mumutima kuburyo bitugeza ahantu heza.

Bible igira iti:

  1. Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu. ABAKOLOSAYI 3:16.
  • Mubwirane zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu. ABEFESO 5:19
  • Nuko bene Data, iyo muteranye bimera bite? Umuntu wese afite indirimbo cyangwa amagambo yo kwigisha, cyangwa amagambo ahishuriwe, cyangwa ururimi rutamenyekana, cyangwa amagambo yo kurusobanura. Nuko rero byose bikorerwe kugira ngo abantu bunguke. 1 ABAKORINTO 14:26

Iyo wumvise iyi mirongo birumvikana neza ko indirimbo ziri muri bimwe byemewe na Bible, kandi reka twibukiranye ko Bible yahumetse n’Imana, Ubu twirinze kuguha imirongo ya zaburi ihamya ko tugomba kuririmbira Imana dukoresheje ibyuma birenga n’imbyino.

ISRAEL MBONYI NI MUNTU KI?

Isiraheli Mbonyicyambu, uzwi kumazina ya Israel Mbonyi ni umusore w’umunyarwanda wa vukiye muri DRC ku italiki 20 Gicurasi 1992. Ni umuhanzi w’irindirimbo za Gospel w’imyaka mirongo itatu, atuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, gusa bivugwako akenshi akunze kuba yibera iwe mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Rusororo aho yibutse inzu.

Israel Mbonyi afite umwihariko wo kuba ari umuhanzi uririmba indirimbo za Gospel akongera akaba n’umwanditsi w’indirimbo.

 Kuva mu bwana bwe ni Israel Mbonyi yihebeye muzika mundirimbo za Gospel. Kugeza ubu umuziki we wageze kure umaze kumubera umwuga akora umunsi kuwundi kugeza naho yarambitse na diploma hasi yakuye mugihugu cy’ubuhinde mu ishami rya farumusi.

Zimwe mundirimbo ze zambere harimo: Yankuyeho urubanza, Number one, ku migezi nizindi.

AMASHURI YA MUZIKA

Israel Mbonyi

Benshi batekereza ko Israel Mbonyi yize umuziki kubera uburyo aririmbana ubuhanga kuburyo hari abadashobora kubyumva uburyo yaba atarize umuziki.

Mukuri guhari Mbonyi ntabwo yize muzika mumashuri asazwe ahubwo avugako akiri umwana muto cyane, yize gucuranga abyigishijwe n’umwarimu witwa Gadi icyo gihe avugako bari batuye Musanze (Ruhangeri), ati twari 30 ariko ninjye warangije training njyenyine nubwo nari narabanje kwangirwa kwiga bavugako nkiri akana gato cyane.

Ubusanzwe Mbonyi afite impamya bumenyi yakuye mu gihugu cy’Ubuhinde mu ishami rya Pharumasi.

UKO YATANGIYE MUZIKA NA ALBUM ZA ISRAEL MBONYI

Yatangiye kuririmba by’umwuga muri 2013 asohora indirimbo ye yambere ku ya 10 Werurwe 2014, indirimbo ye yambere yayise   Number One. Album ye ya mbere nayo ya yisohoye muri 2014, ayitiririra iyi ndirimbo Number One.

Mbonyi amaze gusohora Album 4 kuva muri 2014 kugeza ubu muri 2022. Uko Album ze zagiye zijya hanze:

  1. Mu 2014, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya mbere ‘Number one’,
  2.  2017 Asohora Album ye ya kabiri yise ‘Intashyo’,
  3. 2019 Asohora iyo yise ‘Mbwira’,
  4. 2022 Iyo aheruka gusohora yitwa “Icyambu”, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri  iri zina rya Album ye yanyuma naho ryakomotse yagize Ati “Kera iwacu banyise Mbonyicyambu Israel, izina sinarikunda ntangira kwiyita Mbonyi, uko imyaka yagiye ishira ndarisobanukirwa, nararikunze ariko nsanga bigoye ko nahita mpindura, ni uko natekereje kwita album yanjye Icyambu.”

Album ye yambere yarigizwe n’indirimbo 8:

  1. Number One
  2. Yankuyeho Urubanza
  3. Ku Migezi
  4. Nzibyo Nibwira
  5. Ku Musaraba
  6. Ndanyuzwe
  7. Hari impamvu
  8. Agasambi

Muri 2017, Israel Mbonyi yasohoye indirimbo nyinshi harimo nka:

“Ibihe” Yasohotse: 2017

“Sinzibagirwa” Yasohotse: 2017

“Yankuyeho Urubanza” Yasohotse: 2017.

Zimwe mu ndirimbo zigize album ya kane ya Israel Mbonyi zafashwe mu buryo bwa Live mu gitaramo yakoze ku wa 13 Ukwakira 2021, mu gihe izo atabashije gukora uwo munsi zo yazifatiye muri studio.

INDIRIMBO YAKUNZWE KURUTA IZINDI YA ISRAEL MBONYI

Imwe mundirimbo za Israel Mbonyi zakunzwe cyane kurusha izindi niyitwa Baho, iyi ndirimbo yasohotse muri 2021 mugihe abantu benshi bari bihebye kubera ibibazo, ubukene ndetse n’ubwoba byose byaterwaga n’icyorezo cya Covid19.

Indirimbo Baho ya Israel Mbonyi ubu imaze kurebwa nabantu barenga miliyoni eshanu (5,044,859 views) kuri YouTube mugihe cy’umwaka umwe gusa. Ibintu bidakunze kubaho muri gospel nyarwanda, mbese twavugako iyi ndirimbo ya Mbonyi yesheje agahigo muri gospel nyarwanda.

IBIHEMBO BIKOMEYE YAHAWE

  • Muri 2017 Israel Mbonyi yagizwe umuhanzi w’umwaka muri Groove Awards

Groove Awards ihemba abahanzi, amakorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana, abanyamakuru, abatunganya indirimbo n’abafite aho bahuriye n’ivugabutumwa bahize abandi mu byiciro bitandukanye. Groove Awards itegurwa na MoSound Events Ltd ifite inkomoko muri Kenya ari naho yatangiriye mu 2004; yagejejwe mu Rwanda mu 2013. Insanganyamatsiko ya 2017 yagiraga iti “Together We Can” [Twabigeraho dufatanyije].

  • Muri 2016, 2017 na 2018 yatwaye ibihembo binyuranye birimo ibya Salax Awards nk’umuhanzi mwiza w’indirimbo zihimbaza Imana.

Ikirezi Group started Salax Awards in order to give respect and encouragement to the Rwandan artists and entertainers.

Itsinda Ikirezi ryatangije Salax Awards mu rwego rwo guha icyubahiro no gutera inkunga abahanzi n’abanyarwanda.

  • 2020 African Entertainment Awards USA.

Gospel Star Live itangwa na RGSL, RGSL yerekana udushya twihariye ishaka guca integer umuco wabanhanzi ba gospel bajya muri secular music ifata umwanzuro wo guteza imbere gahunda ya  n’umuco mwiza wo kuramya, gukunda iby’imana no kuzamura icizere cy’abaramya Imana yacu.

SOCIAL MEDIA

SOCIAL MEDIAFOLLOWERS
Twitter29.2 K Followers
Facebook346 K Followers
Instagram291K Followers
Uburyo Israel Mbonyi akurikirwa kuri social media

AMWE MU MAGAMBO AKOMEYE YAVUZWE NA ISRAEL MBONYI

  1. Yagize ati “Nishimiye iki gihembo , iyaba byashobokaga ngo tugicagagure buri muntu wese mu bo twari duhatanye  agende ahabwaho agace twari kubikora gusa Imana yashimye ko ari njye ucyegukana. Buri wese ufite aho ahurira n’umuziki wa gospel yumve ko afite uruhare kuri iki gihembo mpawe.” Umunsi ahabwa igihembo cya Groove awards 2017.
  • Yagize ati “Nishimiye iki gihembo, natangiye gutunganya ibihangano bigoranye kubera ko nta bikoresho bihagije byari bihari gusa kubera ishyaka ry’umurimo ndahanyanyaza kugeza uyu munsi nkaba ndi kubona biri kugenda neza.” .” Nyuma yo guhabwa igihembo cya Groove awards 2017.
  • Nimba ukorera Imana ugahagarara imbere y’abantu amasaha abiri ni gute utafata isaha imwe ugasenga Imana. Mumpera za 2019.
Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore