Ejo tariki 8/8/2022 Asaph Music International bashize hanze indirimbo yabo nshya bise AFRICA SHIMA IMANA iyi ndirimbo ikaba yagaragayemo umuyobozi mukuru witorero ZION TEMPLE Apostle Dr. Paul GITWAZA nabandi bayobozi batandukanye iyondirimbo ikaba isohotse mbere yuko itorero Zion Tempte binjira mu giterane ngaruka mwaka cyitwa AFRICA HAGURUKA.

Igiterane cya Africa Huguruka cy’uyumwaka wa 2022 kizaba tariki 14/8/2022 n’igiterane kimara icyumweru gihuza ibihugu bitandukanye bya AFRICA ndetse nabaririmbyi batandukanye bo mu Rwanda no hanze.

Iyindirimbo ikoranye ubuhanga bwinshi cyane ndetse irimo namagambo meza cyane agaragaza ubwiza bwa africa kubatayizi ndetse igaragaza kandi ibitatse africa aha Asaph yagaragaje imigezi ndetse ni zahabu ziri muri africa

Iyindirimbo iri kurukuta rwa Asaph international music mukomeze muyumve mubashigikira mugukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza kwisi.
