Urubuga Cosmo rukorera mu gihugu cy’u Bwongereza, rwashyize ahagaragara icyegeranyo gikubiyemo impamvu zitandukanye zishobora gutuma abantu bari basanzwe bakundana batandukana. Izi mpamvu zikaba zaratanzwe n’abagore bagera 1400.
Urubuga Cosmopolitan, rwakoze ubushashatsi ku mpamvu zitera gutandukana kw’abagore n’abagabo, abagore 1400 batandukanye n’abagabo babo mu bihe bitandukanye, bakaba baratanze impamvu zitari zimwe.
1. Gutegeka cyane : Abagore bagera kuri 12,7 bahukanye kubera kurambirwa amategeko y’abagabo babo.
2. Gucana inyuma : abagore bagera kuri 36,6% batandukanye n’abagabo babo kubera ko babacaga inyuma.

3. Kutizerana : Icyizere n’ikintu gikomeye hagati y’umugore n’umugabo, iyo nta kwizerana urugo rurasenyuka. 29,7% nta cyizere bari bafitiye abagabo babo.
4. Intonganya : Guhorana intonganya mu rugo, byatumye abagore bagera kuri 29,1% bananirwa kubaho muri ubwo buzima, bahitamo kwahukana.
5. Kumva bashaka kwigenga : Abagore bagera 21% bo ngo batandukanye n’abagabo babo kugira ngo bigenge, babeho ubuzima bwa bonyine.
6. Kutitabwaho : Kutagaragarizwa ko bitaweho, byatumye abagore bagera kuri 21,1% byatumye bata ingo zabo.
7. Kutongera ubumenyi : Kutagira ubushake bwo kwiyungura ubwenge, byatumye abagore bagera kuri 20,6% batandukana n’abagabo babo.8. Kutabona umwanya wo kuganira : 20,2% batangaje ko kutaganira n’abagabo babo, bitewe n’impamvu zitandukanye hamwe no guhorana umunaniro, ngo byatumye batandukana.

9. Bene wabo w’umugabo iyo babaye benshi mu rugo : abagore bagera kuri 18,9% by’ababajijwe, basubije ko batandukanye n’abagabo babo, bitewe na ba Nyirabukwe hamwe na baramukazi babo babanaga mu rugo, bagashaka kubategeka.
10. Amabanga y’abashakanye : n’ubwo bikunze kugirwa ibanga, abagore 15,7% batangaje ko batandukanye n’abakunzi babo bapfa kutanyurwa igihe cy’amabanga y’abashakanye.
