Pastor Charles na bagenzi be barikumwe murugendo rwo gusura igihugu cya Israel ejo basuye I Carmel, nyuma bakomereza ahandi henshi.

Dore ibyo yabwiye umunyamakuru wa nigospel.com:
1. Twasuye Iyopa iwabo wa Petero, twageze aho yarakodesheje kwa Simoni w’umuhazi
2. Twageze ku nyanja ya Mediterane aho Yona yuririye ubwato ahunga ijwi ry’Imana
3. Twasuye inyanja ya Tiberiya aho Yesu yarobesheje ifi nyinshi
4.Twasuye ikayisariya k’ungoro ya Herode, aho Herode yaratuye yariyarubatse mu Nyanja, Hari na stade ye ahakorerwaga imikino ya orypic , aho niho Cornelius yaratuye niho Petero yamubatirije ubwo yamutumagaho amusanze iyopa

Aho kandi niho Hari icyambu gikomeye cyavaga iroma niho bafunguye Petero nyuma bamujyana I Roma agwayo, na Paul niho yafungiwe nyuma yoherezwa I Roma agwayo.
Aho hari ibyambu bitatu:
1. Icya Herode Mukuru
2. Icya gisirikare
3. Icyabacuruzi
4. Twasuye ikibaya cya Gigi na magigi hazabera intambara ya Hermagedon, niho habereye intambara zikomeye z’amateka, niho Sauli yahora ahiga Dawidi urudaca, niho Kandi Deborah yarwaniye agatsinda Sisera ningabo ze, niho kandi Dawidi yiciye Goliath.

Nicyo kirimo akagezi ka Gishoni aho abahanuzi ba baali bagiye kuvoma amazi bayashyira Eliya kumusozi wa Carmel, niho kandi intambara yakabiri y’isi yabereye hagapfa abantu benshi ninsho intambara ya harmagedoni izabera. Magedon _umurwa, niyo ntambara ya nyuma izaba Yesu wenyine akazayitsinda.

Nyuma yo gusura aha hose havuzwe haruguru Pastor Charles yabwiye abanyamakuru ba nigospel.com ko baraye Inazareti aho Yesu yakuriye avugako yumunsi bagomba gusura Itabora.
