ALINE GAHONGAYIRE NI MUNTU KI?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
Aline Gahongayire

Aline Gahungayire ni Umuntu udashanzwe, Ni:

  1. Umuhanzi w’indirimbo za Gospel,
  2. Umuyobozi wa Asaph worship team muri ZTCC Kigali.
  3. Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo,
  4. Umunyamakuru wa TV,
  5. Rwiyemezamirimo,
  6. Ni umukinyi mwiza wa filme,
  7. Umuyobozi wa Ndineza Organization, Ni nawe Founder wayo.
Aline Gahongayire

AMAVUKO

 Umuhanzi kazi Aline Gahongayire yavutse ku ya 12 Ukuboza 1986 avukira mu Rwanda mu karere ka kamonyi mu ntara ya amajyepfo akaba ari umukobwa umwe mubavukanyibe bane.

AMASHURI

Aline Gahongayire yize amashuru abanze n’ayisumbuye, ndetse ayisumbuye yayarangirije kuri APACE Kukabusunzu, mu murenge wa Nyakabanda, mukarere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali. Ari mubantu bake bize short courses nyinshi ndetse ari mubadamu bake bazi gukora ibintu byinshi bitandukanye kandi neza.

Umuhanzikazi Aline Gahongayire

UBUZIMA BW’URUSHAKO

 Aline Gahongayire kandi yari yarashakanye nuwo bita Gahima Gaby umusore ukomoka mu gihugu cyu Rwanda, bakoze ubukwe tariki 13 Mutarama 2013 ariko urugo rwabo ruzamo amakimbirane yatumye batandukana nyuma y’imyaka ibiri.

Muri icyo gihe Gahongayire na Gahima bari barabyaranye umwana ariko utaragize amahirwe yo kubaho kuko yitabye Imana akivuka. Kuwa 6 Nzeri 2014, Aline Gahongayire yibarutse umwana w’umukobwa ahita yitaba Imana. Uyu mwana yashyinguwe bucyeye bwaho ku Cyumweru kuwa 7 Nzeri 2014. Ku wa 28 Ugushyingo 2017 ni bwo Aline Gahongayire na Gaby Gahima babonye ubutane bwemewe n’amategeko babuhawe n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru. Kugeza ubu Aline Gahongayire we ntarashaka umugabo, ariko yakunze kuvuga ko atazasaza ari wenyine ko ahubwo igihe nikigera nawe azongera agashaka umugabo akabaho mu munezero.

 Gahima Gabriel wahoze ari umugabo w’umuhanzikazi Aline Gahongayire yakoze ubukwe n’umukunzi we uzwi nka Nadege Narette ukomoka muri Amerika, hari taliki ya 28 Ukuboza 2019 aho aba bombi babanje gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo nyuma bakurikizaho kwiyakira.

Aline Gahongayire

ICYO AKORA

Aline Gahongayire ntakazi kazwi akorera abandi uretse ibyo akora bizwi nabantu hafi yabose:

1. Ni umuhanzi w’indirimbo za Gospel

2. Ni Umuyobozi wa Organization ye yashinze ya ndineza Organization, azwi cyane mubikorwa byo gufasha abana babakobwa n’abadamu bagize ibibazo bitandukanye byiganjemo iby’ubuzima n’ihohoterwa.

3. Ibikorwa bimaze kumenyakana mubanyarwanda bose yaba abari mugihugu ndetse nabari hanze ndetse n’inzego bwite za leta zirabizi kuko yigeze gushimirwa na Minister Diane Gashumba muri 2017.

 BIMWE MUBIGWI BYA ALINE GAHONGAYIRE  

Kuva 2007, umwaka wa alubumu ye ya mbere, kugeza ubu ntashobora guhagarika kuvuga ubutumwa. binyuze mumuziki. Aline Gahongayire nkumuhanzi ufata amajwi afite alubumu zigera muri 6 n’indi imwe itegerejwe gusohoka, dore Alubumu ze uko zagiye zisohoka.

Album za Aline Gahongayire

Usibye kuba ari umuririmbyi wa gospel, Aline Gahongayire na we ni umukinnyi wa
filime.

 Yakinnye mu 2008 nk’umukinnyi w’amafirime mu rukurikirane rwa
filime nziza itigeze ikorerwa mu Rwanda, “IKIGERAGEZO CY’UBUZIMA”
IGICE CYA 1 & 2.
 Yakoze kuri RTV, nk’umu presentant mukiganiro yise “SHAKA
UMUGISHA”.
 Yabaye mutunama nkemurampaka dutandukanye mumarushanwa
atandukanye Rwanda ndetse no mukarere nka: MISS RWANDA 2014,
TUSKER PROJECT FAME, ABBY STARS PROJECT nibindi byinshi.
 Yatoranijwe mubaririmbyi beza ba gospel mu Rwanda kwitabira buri
mwaka mubikorwa bitandukanye byigihugu hamwe na abandi bahanzi.
 Yatowe mu bihembo bitandukanye mu karere (Groove Awards Kenya, PAM
Awards Uganda, Talanta Awards USA, AGM Awards mu Bwongereza
n’abandi) .
 Ni nawe washinze INEZA INITIATIVE, atanga umuganda wibanze ku ku
Bagore n’Abana binyuze mu bikorwa bitandukanye nko kwishyura
amafaranga y’ishuri, kugura ubwishingizi bw’indwara ku miryango
itishoboye nibindi.
 Ku ya 06 Ukwakira 2017, Aline Gahongayire yashimiwe na UNICEF
hamwe na Minisiteri y’ubuzima kubera uruhare yagize mu
bukangurambaga bw’iminsi 1000. Ibi byakorewe mu birori bya Gala Night
muri Serena Hotel hamwe n’uhagarariye UN ndetse na Minisitiri
w’ubuzima, Madamu Diane Gashumba.


IMPAMVU ALINE YASHINZE UMURYANGO WA NDINEZA ORGANIZATION
Ibi yabivuze ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya IGIHE Kuya 18 Ugushyingo
2015.
Umuhanzi Aline Gahongayire yiyemeje gushinga umuryango yise ‘Ineza’ uzajya
wita ku babyeyi batishoboye bitewe n’agahinda yatewe no kubura imfura ye
yapfuye ikimara kuvuka.
Aline Gahongayire usanzwe ari umunyamideli, umukinnyi wa filime
n’umwanditsi w’indirimbo yabwiye IGIHE ko igihe kigeze ngo na we agira ineza
agirira abantu by’umwihariko ababyeyi.

Aline Gahongayire

Yahishuye ko atari azi agaciro k’umubyeyi w’umugore. Ngo yiyumvise
uburemere n’akamaro k’ababyeyi nyuma yo kwibaruka umwana agahita apfa.
Iki gitekerezo cyo gushinga uyu muryango cyaturutse ku bikomere yatewe no
kubura imfura ye y’umukobwa yari yahawe izina rya ‘Ineza’ ahitamo kuryitirira
uyu muryango uzajya ufasha ababyeyi batishoboye.
Yagize ati “Naterwaga agahinda iteka n’ababyeyi twahuriraga kwa muganga nta
bushobozi ubona bafite ndetse hari bamwe babaga nta myambaro y’abana
bafite mu gihe jye nari mbifite byose ariko Imana yaramumpaye irongera
iramwisubiza.”
Arongera ati “Ndatekereza iyo nza kuba mfite umwana ubu nari kuba
muhugiyeho ndi kumwitaho muha uburere n’ibyo akeneye. Nifuje gufata uwo
mwanya nita ku bandi bamalayika ndetse n’ababyeyi babo batishoboye.”
Ati “Ndifuza kujya mfasha ababyeyi byibuze ibihumbi 3000 mu mwaka
nkabagurira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi nkenerwa mu buzima.
Bizampesha umugisha ku Mana, bitere ishema umwana wanjye ndetse ngirire
akamaro n’abantu.”
Aline Gahongayire ngo yizeye ko aho umwana we Ineza ari azishimira iki
gikorwa cya nyina ndetse n’Imana izabimuheramo umugisha.
Uyu muhanzi ubarizwa mu itsinda rya ‘The Blessed Sisters’ ahuriyemo na
bagenzi be Tonzi, Fanny ndetse na Gaby azashyira ku mugaragaro uyu
muryango yise ‘Ineza’ ku itariki ya 18 Ukuboza 2015 muri Serena Hotel ndetse
n’ibikorwa byawo bikazatangirana n’uyu mwaka.

Aline Gahongayire
Social media status
Aline Gahongayire

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore