Ku italiki ya 27 – 28 Kanama 2022 Bea na Ndutira bateguye igiterane cyo kuramya Imana, kizabera mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Gisozi mu Itorero Isoko Ibohora riyobowe n’umushumba Bishop Alex Mutabazi.

Umuvugabutumwa uzabwiriza muri iki giterane azaba ari Pastor Sunzu Paul, umushumba w’Itorero Cornerstone riherereye mumujyi wa Goma muri Republika iharanira demokarasi ya Congo.

Bea na Ndutira nabaririmbyi babigize umwuga baririmba indirimbo ziganjemo izo kuramya no guhimbaza. Aba bombi ni umugabo n’umugore, umugabo yitwa Bea umugore akitwa Ndutira.

Bea ni umucuranzi wa Piano umaze imyaka myinshi cyane, amaze igihe kirenga imyaka 20 acuranga kuko yatangiye gucuranga akiri umwana muto cyane. Kugeza ubu afatwa nk’umwe mubacuranzi babigize umwuka kandi ufite umwanya wambere muri East Africa mubacuranzi ba Gospel.

Ndutira ni umwe mubaririmbyi bakomeye kandi bafite ijwi ryiza cyane, kubera imiririmbire ye yatumye akundwa na benshi mu Rwanda no mukarere ndetse no hanze y’umugabane wa Afurika.

Igiterane kizatangira kuri uyu wa Gatandatu guhera saa kenda kugeza saa mbili z’ijoro (3pm – 8pm), kizakomeza no kucyumweru nyuma ya saa sita guhera saa munani kugeza saa mbili z’ijoro (2pm – 8pm).
