Hari indirimbo nyinshi zishyirwa hanze na korari zitandukanye ariko ugasanga ntizimenyekanye kandi nyamara barazishoyeho imbaraga nyinshi zirenze ndetse nizekenewe, hakaba n’izindi ndirimbo zikundwa n’abantu zikagera kurugero banyirazo batangara cyane.
Indirimbo Cikamo ya El-shaddai choir Rwanda nimwe mundirimbo zifite amateka yihariye haba mu itorero iyi korari ibarizwamo, mu yandi matorero yo mu Rwanda ndetse no hanze y’umugabane wa Afrika.

Umwihariko w’indirimbo Cikamo ya El-shaddai choir Rwanda
Iyi ndirimbo ifite ibintu birenga bi 6 yihariye kuruta izindi ndirimbo zaririmbwe na korari zitandukanye kwisi:
- Izina ryayo ryaramenyekanye kuruta izina rya korari kuburyo korari El-shaddai abantu badatinya kuyita Cikamo,
- Izina ryayo ryageze aho rimenyekana muduce tumwe na tumwe kuruta iziana ry’Itorero Isoko Ibohora, kuburyo hari abantu bamwe bavuga bati tujye gusengera muri Cikamo,
- Nimwe mundirimbo nyinshi za El-shaddai zimaze kurebwa n’abantu benshi kumbuga nkoranyambaga zabo
- Nimwe mundirimbo zimaze igihe ariko zigifite amavuta yose, mbese burigihe iyo iririmbwe abantu basubizwamo imbaraga,
- Ifatwa nka Brand ya Korari El-shaddai choir Rwanda,
- Nimwe mundirimo zizwi hafi ya hose aho bumva ururimi rw’ikinyarwanda.

iyindirmbo imaze kurebwa n’abantu 1,228,790, abagaragaraje ikimenyetso cy’uko bayikunze barenga ibihumbi bitanu na magana ane (5.4k) abagize icyo bayivugaho ni abantu magana atatu na mirongo irindwi n’umunani (378) kuri Youtube, yashizwe kuri Youtube ya El-shaddai Choir ku itariki 2 Ugushyingo 2020.
Audio yiyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Nicolas naho video itunganywa na Engineer Seba Artist.
Wifuza gukomeza kureba ibihangano byose by’iyi korari wajya kuri Youtube Channel yabo yitwa: El-shaddai Choir Rwanda.
Cikamo by El-shaddai Choir Rwanda