David Rutanga ni umu Pasitori mu itorero rya Zion Temple akaba n’umwanditsi w’ibitabo wakunzwe na benshi mu Rwanda ndetse no hanze y’umugabane wa Afurika.
Uyu mu pasitori yahawe inkoni y’ubushumba na Apostle Dr. Paul Gitwaza ku italiki ya 13 Kanama 2022 umuhango wabereye muri Zion Temple kucyicaro gikuru mu Gatenga.

David Rutanga ni umwe mubanditsi bibanda kumuryango aho usanga ibitabo bye hafi ya byose akunda kwigisha kumuryango muri rusange haba mu mibanire y’abashakanye cyangwa kuburere bw’abana.

Igitabo cye cyambere yagishize hanze mu mwaka wa 2018
Title | Urugendo rw’imibereho ihindutse: Niba atari njye ni nde? |
Author | David Rutanga |
Publisher | David Rutanga, 2018 |
ISBN | 9997700708, 9789997700704 |
Length | 157 pages |
Nyuma y’iki gitabo Pr David Rutanga yanditse n’ibindi bitabo byibanda kumuryango ariko igitabo iki gitabo cye cyambere ni kimwe mubyagize uruhare mukuzamura izina rye ndetse kiri mubyamushize kuri list y’abandi beza mu Rwanda.
