Twiyemeje kukugezaho inkuru zitandukanye zijyanye n’iyobokamana haba mu Rwanda no hanze yarwo kugirango nawe nyuma yo kumva ibiganiro byacu bigutere gufata umwanzuro wo kwizera Kristo no kugira uwo umenyesha ibyiza biri muri Kristo Yesu.
Reka tukugezeho urutonde rw’Abagore icumi bagize uruhare mukwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mundirimbo muri Afrika yepfo. Aba ni abagore 10 bafite uruhare rukomeye muri gospel ya Afrika yepfo kuko indirimbo zaba zamenyekanye mugihugu cyose ndetse no hanze ya Afrika yepfo bigeza kurwego bano badamu bafatwa nka bamwe mubazanye impinduka zikomenye mukwamamaza Kristo.

Winnie Mashaba ni umuririmbyi wa gospel wo muri Afrika yepfo yatsindiye ibihembo byinshi, ni umunyamakuru wa TV, numucuruzi ukomeye. Yavukiye kandi akurira mu mudugudu muto wa Kgoši Phasha, Steelpoort, Afurika y’Epfo. Yavutse ku ya 1 Mata mu mwaka wa 1981. Niwe uri kumwana mubahanzi ba gospel muri Afurika yepfo, uyu afite uruhare runini mugususurutsa aba kristo muri iki kigihugu.
2. Lusanda Mcinga

Lusanda Mcinga ni umuririmbyi wa gospel, ni umwe mubagize itsinda rya Lusanda Spiritual muri Afrika yepfo. Lusanda Mcinga yavukiye Willowvale (kuGatyana), kuw 24 werurwe, 1964 Afurika y’Epfo, ariko ubu abarizwa i Mthatha.
Lusanda Mcinga numuririmbyi wa gospel, numuntu ku giti cye wo mu giterane cyumwuka cya Lusanda muri Afrika yepfo. Umuziki wa Mcinga wafashije imitima myinshi muburyo budasanzwe. Yatangiye umwuga wa muzika wa gospel mu 1995.
3. Kholeka

Kholeka ni umuhanzikazi wavukiye i Umtata mu ntara y’iburasirazuba bwa Cape, Kholeka Dubula numuririmbyi ukomoka muri Afrika yepfo wibanda kumuziki wa Gospel.Imyaka ya Kholeka Dubula yakomeje kuba amayobera kugeza ubu.
Azobereye mu ndirimbo zo muri Afurika yepfo ndetse no mundirimbo zizamura amarangamuti zo kuramya Imana, aririmba mu rurimi rwe rwa Xhosa. Yatorewe kandi igihembo cy’umuziki wo muri Afurika yepfo igihembo cyiza cya Live Audio Visual Recording kandi ni umwe washize ahagaragara alubumu nyinshi mugihe gito.
4. Rebecca Malope

Batsogile Lovederia “Rebecca” Malope numuririmbyi wa gospel wo muri Afrika yepfo. Azwi ku izina rya “Umwamikazi w’Afurika w’Ubutumwa Bwiza.” Umwuga we wumuziki umaze imyaka irenga mirongo itatu. Yagurishije byibuze miliyoni 10 za alubumu ku isi, bituma aba umwe mu bahanzi ba gospel bagurishijwe cyane mu bihe byose. Yavutse ku ya 30 Kamena mu mwaka wa 1968.
5. Ntokozo Mbambo

Ntokozo Mbambo (yavutse ku ya 6 Ugushyingo 1985) ni umucuranzi uzwi cyane wo muri Afurika y'Epfo, azwi cyane mu muziki wa gospel, ni umutoza wama jwi, ndetse n'umwanditsi w'indirimbo uzwi cyane mu ndirimbo yakunzwe cyane yitwa Worthy is The Lamb. 6. Melani Steenkamp

Melani Steenkamp numuririmbyi ukiri muto witanze ubuzima bwe bwose yitangira umurimo w’uburirimbyi cyane cyane mu itsinda abarizwamo.
Melaniakomoka i Johannesburg, yaravuze ati "nakuze ndi 'umukirisitu ubuzima bwanjye bwose. Nagiye mu rusengero kuva nkiri muto rwose. Igihe nari mfite imyaka itanu. Avuga iki Afrikans yinjiye muri muzika afite imyaka 13, kugeza ubu afite album esheshatu. 7. Emma Mkhwanazi

Emma Mkhwanazi yari umuhanzi n’umucuranzi uzwi cyane muri Afrika yepfo. Yari umwe mubahanzi bindirimbo zihimbaza Imana wakunzwe cyane yahoze atanga indirimbo nziza kandi zakunzwe kumirongo y’ikoranabuhanga. Emma Mkhwanazi yari umuhanzi wumuziki wa IPCC. Yapfuye bitunguranye byatangaje abakunzi cyane hari kuwa 29 Kamena 2021. Imyaka ya Emma Mkhwanazi ntabwo izwi neza gusa yatabarutse bikekwako yari hagati yimyaka 60 na 70. 8. Bonakele Myeza

Bonakele Myeza numuhanzi wumugore wa Maskandi gospel ukomoka muri Ulundi, yavutse 1985 atangira imyaka yambere yishuri kuri Ntilingwe Primary nyuma ajya muri Zwelonke High. Yimukiye i Johannesburg arangiza muri Fons Lum. 9. Judith Sephuma

Judith Sephuma numuririmbyi wo muri Afrika yepfo numuririmbyi wa Afro-pop. Aririmba kandi umuziki wa gospel. 10. Fikile Mlomo

Fikile Mlomo numuririmbyi wa gospel wo muri Afrika yepfo ukundwa na benshi kumuziki aririmba uhora utanga ubutumwa bwiza mundirimbo ze.