Nyuma yigihe kitari gito El-shaddai Choir Rwanda idashyira indirimbo hanze uyu munsi yamuritse imbanziriza mushinga w’indirimbo nshya bagiye gushyira hanze. Umwe mubayobozi biyi korari waganiriye na nigospel.com uyumunsi ku italiki ya 26/08/2022 yavuzeko iyi ndirimbo izaba yitwa Uraza ikazashyirwa hanze bitarenze kuri iki cyumweru taliki ya 28 Kanama 2022 hatagize igihinduka.
Iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo zitegerezanyijwe amatsiko menshi n’abantu batari bake, ibi babishingira ku kuba El-shaddai choir itariherutse gushyira indirimbo hanze.
Tukwibutseko korari El-shaddai Choir Rwanda ikorera umurimo w’Imana mu itorero Isoko Ibohora ikaba ari ni imwe muri korari zimaze kwandika izina kurwego mpuzamahanga, yagiye ishyira hanze indirimbo nyinshi zigaragara kumugoyora wayo wa Youtube: El-shaddai Choir Rwanda, harimo izamenyekanye cyane nka Cikamo nizindi nyinshi.

Korari El-shaddai Choir Rwanda iributsa abakunzi bayo ko bashonje bahishiwe, ati turizerako umunezero w’Imana tugiye kongera kuwusangira namwe, kuko iyi ndirimbo nshya URAZA igiye kuzakurikirwa n’izindi nyinshi ati kandi nti tuzongera gutinda.
