Inkuru nziza kubakunzi ba gospel Nyarwanda n’Itorero ry’abadventiste muri rusange niya Eleda Nyirandabasanze wamenyekanye nka Sanze Eleda ugiye gushyira hanze indirmbo ye nshya y’amashusho yise AKAGEZI, abumvise audio y’iyindirimbo baganiriye n’ikinyamakuru cya nigospel.com bavuzeko ari imwe mundirimbo zifite ubutumwa bukomeye kandi izakundwa na benshi.

Nsanze Elda ni umuririmbyi ukizamuka umaze umwaka umwe gusa aririmba kugiti cye ariko umaze gushyira hanze indirimbo zitari nke nkuko zigaragara kuri youtube ye yitwa Nsanze Elda Show, indirimbo ye yambere yayishize kuri Youtube ku itariki 20 Kanama, 2021.
Nsanze akorera umurimo w’Imana mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi ishami rya Gisozi.
Abajijwe igihe yatangiriye gukora umurimo w’Imana yavuze ko yatangiye aririmbira muri korari nk’abandi bose ariko aza gufata umwanzuro wo kuririmba kugiti cye muri Kanama 2021.
Abajijwe impamvu yamuteye gufata umwanzuro wo kuririmba kugiti cye yasubije ko ikibimutera ari uko ari impano yiyumvamo akaba aribwo buryo yumva Imana yahisemo ko ayikoreramo.

Abajijwe icyo yifuza kugeza ubu cyangwa gahunda afite yasubije ko yifuzako ibihangano bye byagera kure hashoboka bikaba byatanga umusaruro kubabyumva ndetse nawe bikagira icyo bimugezeho gifatika cyatuma akomeza gukora umumaro w’Imana ntankomyi.
Nsanze Elda ni umwizera w’itorero ry’abadventiste b’umunsi wa Karindwi, baruhuka ku isabato.
