Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo nshya yise Yaratwimanye, iyi ndirimbo yashimishije abakunze be n’aba gospel nyarwanda muri rusange kuko ni indirimbo ikoranye ubuhanga butangaje kandi irimo akanya katari gato kahariwe kuramya Imana binyuze mu kuyitambira (kuyibyinira).
Bamwe mu bumvise iyi ndirimbo baganiriye n’ikinyamakuru cya nigospel.com, bavuzeko iyi ndirimbo za Mbonyi zigenda zirushaho kuba nziza, bati aho atandukaniye n’abandi bahanzi ni uko we ibyanyuma bigenda biba byinza kuruta ibyambere, bati naho abandi bahanzi usanga bamenyekana igihe runaka bagahita bazima cyangwa ibihangano byabo bigatakaza umwimerere n’uburyohe. Ariko we usanga indirimbo ze zanyuma zirushaho kuba nziza kuruta izambere.

Bongeye gushima message zikomeye usanga zihatse ibihangano bye, ati reba nawe nyuma yo kutubwira ati BAHO, agarutse atubwira ati Imana yaratwimanye kandi nibyo koko yaratwimanye haba muri Covid19 nahandi hatandukanye.
Iyi ndirimbo mugihe gito kitagera kumasaha 24 ishizwe kuri youtube ya Israel Mbonyi yarimaze kureba nabasaga 100,000 by’abantu iki nikimwe mubifatwa nk’ikimenyetso ndasubirwaho ko Isael Mbonyi ari umwe mubahanzi bakunze kandi ko abantu bari bategerezanyije amatsiko ibihangano bye.
Baho Imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 5,100,000 naho Icyambu yasohotse nyuma yaho gato imaze kurebwa n’abarenga 2,800,000.

Wifuza amateka ya Israel Mbonyi yose wakurikira iyi video.