Inkuru y’akababaro yaraye igeze kukinyamakuru cya nigospel.com ni iyurupfu rutunguranye rwa Gisèle Precious, iyi nkuru yagiye hanze kuri uyu wa Kane binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Yaguye mu rugo rwe, aho yari atuye mu Karere ka Rubavu, gusa icyamuhitanye ntikiramenyekana, yaho ze atuye kigali aza gushaka mukarere ka Rubavu.
Gisèle Precious yasize umwana w’uruhinjya w’umuhungu, Niyonkuru Innocent niwe mugabo we, bibarutse iki kibondo cyabo ku wa 28 Kanama 2022.

Gisèle Precious yari umuhanzi kugiti cye kuva 2017 gusa yatangiye kuririmba akiri umwana muto cyane yasengeraga muri ADEPR Gatenga.
Yaramaze gusohora indirimbo zitari nke indirimbo yaherukaga gushyira hanze ni iyo yise ‘Umusaraba’. Yamenyekanye mu zindi zitandukanye nka “Urampagije”, “Niwe”, “Inzira zayo”, “Umusaraba” n’izindi.

Tumwifurije iruhuko ridashira.
