Amakuru mashya kuri Bosco Nshuti ni uko yashyize hanze indirimobo nshya yise Yanyuzeho, akaba afite na Concert mu mpera z’uku kwezi k’ukwakira ndetse yitegura no kurushinga mugihe kidatinze, ni nyuma yaho yerekaniye umukunzi we mu minsi yashyize.

Umuhanzi ukunzwe cyane na benshi murwanda ndetse no hanze wamenyekanye mundirimbo nyinshi zitandukanye zagiye zikundwa na benshi harimo iyitwa NIMURI YESU nk’imwe mundirimbo zikoreshwa cyane n’abaririmbyi batandukanye ndetse n’amatsinda y’abaramyi hafi ya yose Nshuti Bosco. Uyu ni umuririmbyi wumuhanga utoza amatsinda atandukanye harimo na new Melody abarizwamo ubu akaba aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise YANYUZEHO, ni Indirimbo yasohotse ejo iboneka kuri YouTube ye yitwa Bosco Nshuti ni ndirimbo kandi yaje mugihe uyu muririmbyi arimo kwitegura Concert, iyindirimbo yavugishije abantu kubera kunyurwa namagambo meza ayirimo ni indirimbo ivuga urukundo yesu yadukunze ntacyo dutanze amwe mumagambo ari muriyondirimbo yakoze kumitima ya benshi ninka agira ati: NANJYE NDIMUBO YANYUZEHO MBABAYE ANGIRIRA IBAMBE N’URUKUNDO ARANYOMORA ARANKIZA YISHYURA IMYENDA YANJYE YOSE, ikindi cyakoze kuri benshi ni indirimbo ikoranye ubuhanga ndetse namajwi arimo ni meza kandi arayunguruye .

Nshuti Bosco ari gutegura Concert mumpera z’uku kwezi k’ukwakira, ni Concert izaba tariki 30/10/2022, ni Concert yise UNCONDITIONAL LOVE.

Bosco Nshuti kandi ari no mumyiteguro yo kurushinga vuba aha, uyu muhanzi wa Gospel kandi mu minsi inshyize yeretse inshuti n’imiryango umukunzi we aka kandi yarerekanwe kumugaragaro mwitorero asengeramo ndetse n’umufashe bagiye kurushingana basengera mu itorero rimwe bakaba rero bitegura kurushinga nyuma ya Concert.
