El-shaddai Choir Rwanda ifite ivugabutumwa muntara y’amajyepfo mukarere ka Huye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri iki cyumweru taliki 30 Ukwkira 2022.

Twaganiriye byinshi n’umwe mubayobozi atubwira kwivugabutumwa bafite muntara yamajyepfo ku itariki 30/10/2022 atubwira ko El-shaddai Choir atari korari yo murusengero rwabo gusa ati ahubwo tuvuga ubutumwa no hanze y’itorero ryacu, kuko intego yacu ni ukugirango turusheho kuzana abantu kuri Yesu ikiba imwe mu mpamvu zuko aho dutumiwe hose tujyayo kuberako ni umurimo twahamagariwe gukora kandi tuwukora n’umutima ukunze, iyi korari ifite ivugabutumwa muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye.

yakomeje avuga ko iyi korari iri kwitegura kujya kuvuga ubutumwa i Huye ati ariko mbere ho gato kuwa gatanu taliki 28/10/2022 ndetse no kuwa gatandatu 29/10/2022 tuhafite irindi vugabutumwa mu mujyi wa Kigali. Twakomeje tumubaza uko ibyo bikorwa byose babishobora, atubwirako ikibashoboza ari umuhamagaro bafite, ati twahamagariwe gukiza imitima y’abantu binyuze mubihangano byacu dukora.

El-shaddai Choir Rwanda ni imwe muri korari ziririmbana ubuhanga mundirimbo zabo hafi ya zose, rimwe na rimwe usanga baririmba nta byuma bicuranga, bagakoresha amajwi gusa mubyo bita ACAPELA. Ni korari yamenyekanye mundirimbo nka CIKAMO, umugore nizindi nyinshi, nk’indirimbo bita CIKAMO abenshi baziko ari ryozina ry’iyi korari kubera ukuntu yakunzwe cyane n’abantu benshi, kugeza naho bita korari CIKAMO.

Andi makuru ni uko iyi korari irimo gusohora indirimbo nyinshi zitandukanye harimo iyitwa ABERA na URAZA ndetse bakaba bafite n’izindi nyinshi zitarasohoka. Abo twaganiriye mubaririmbyi baririmba muri iyi korari batubwira byinshi bitandukanye barimo nko gutegura ibitaramo n’ ivugabutumwa ritandukanye.

Iyi korari ni imwe muri korari zimaze kwandika izina mu Rwanda, umuyobozi wayo yitwa Ntezeyombi Beni, afite n’abandi baririmbyi bamaze kwandika izina muri gospel Nyarwanda aha twavuga nka David Ndaruhutse, Manager Sembabazi Moise n’abandi benshi.
