AMAKURU MASHYA YA APOTRE SOSTHENE NA GUERISON DES AMES

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
Famille Apotre Sosthene

Nyuma yaho Apotre Serukiza Sosthene akoreye umurimo w’Imana igihe kirekire mugihugu cy’uburundi akaza kuhava muburyo bwatunguye benshi, yaje gukomereza umurimo w’Imana mu Rwanda mu itorero yahozemo rya Guerison des Ames aho bivugwako yahageze akazana impinduka zigaragara muri Guerison ndetse no gospel nyarwanda muri rusange, ubu noneho yateguye igiterane cy’ububyutse cyo gusengera akarere ka Bugesera. igiterane Guerison des Ames igiye gukora n’igiterane kidasanzwe kuko gifite intego idasanzwe. Iki giterane kizabera mu karere ka bugesera Ku kibuga cy’umupira munsi y’Umurenge wa Ruhuha, Cyatangiye uyumunsi tariki ya 29 Ukwakira kikazageza ejo taliki ya 30 Ukwakira 2022, Kikazajya gitangira saa munani zuzuye (2pm ).

Apotre Sosthene Serukiza

Muriki giterana hatumiwemo abahanzi batandukanye harimo Abakozi b’Imana batandukanye, nka

. Guerison worship team ikorera muri iri torero

. Theo Bosebabireba

. Pastor Pady Busoke

Iki giterane kizaba kiyobowe na Apotre Serukiza Sosthene ubwe, doreko no mu minsi yashize iri torero ryakoze igiterane ryizihiza ISABUKURU y’imyaka 7 rimaze rikorera mugihugu cy’u Rwanda.

Famille ya Sosthene Serukiza

Twaganiriye numwe mu baririmbyi bakorera umurimo w’Imana muri Guerison Mukunzi Chance atubwirako abantu benshi bamaze kuva mubyaha kubera ibiterane iri torero rigenda rikorera hirya no hino, ryigisha abantu kureka ibyaha nokubereka inzira y’Umusaraba , Kandi ko umuyobozi wiri torero Guerison des Ames Inyota ye cg intego ye aruko igihugu cy’Urwanda cyabamo ububyutse, ndetse n’umugabane wa Africa wose muri rusange, usanga inyigisho zuyu mushumba akenshi zigaruka kububyutse.

Apotre Sosthene na Famille ye
Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore