GAHUNDA Y’IBITARAMO N’ABAHANZI BAZACURANGA MU GIKOMBE CY’ISI MURI QATAR

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ahantu hose ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu makuru y’imikino haracicikana ijambo #Qatar2022, iri jambo rikaba rivuga kuri buri kimwe kigiye gifitanye isano n’igikombe cy’isi kigiye kubera mu gihugu cya Qatar .

Muri 2010, igihugu cya Qatar cyatsindiye cyamunara ya FIFA yo kwakira igikombe cy’isi cya 2022. Igihe cyageze rero ngo igikombe cy’isi gitangire kuko kizatangira kuri iki cyumweru tariki 20/11/2022 kikazarangira 18/12/2022. Qatar yakoresheje amafaranga asaga miliyali 200 z’ama Dolari ya America mu kwitegura no kubaka ibikorwa bizifashishwa mu gikombe cy’isi kugira ngo abafana,abakinnyi,abatoza ndetse n’abandi bazaba baturutse impande zose z’isi bazagirire ibihe byiza mu gihugu cyabo aho isi yose izaba ihanze amaso igihugu cy’igihangange kizegukana iki gikombe cy’isi cya 2022.

Muri iyi nkuru rero twabakusanyirije ahantu henshi hatandukanye hashyizwe ibikorwa by’imyidagaduro bazafasha abitabiriye igikombe cy’isi kuryoherwa n’iki gihugu. Ibi bitaramo kand byashizwemo umutekano ukaze, ndetse hari ibigenewe abakuru n;ibgenewe abana.

FIFA FAN FESTIVAL TM

Igitaramo FIFA FAN FESTIVAL kizajya kibera ahitwa Al Bidda Park, akaba ari concert izahuriramo abavangamuziki DJs baturutse impande zose z’isi ndetse  n’abahanzi batandukanye. Iyi festival izatangira19/11-18/12/2022.

Hazaririmbamo abahanzi nka Nora Fatehi ,Calvin Harris ndetse na Kizz Daniel wa hano muri Afurika muri Nigeria wakunzwe mu ndirimbo Buga.

ARCADIA MUSIC FESTIVAL

Iyi festival izaba yiganjemo indirimbo zo mu njyana ya Techno na House Music. Ni festival yateguwe na  Alchemy project Entertainment.  Agashya karimo ni uko hazaba harimo igitangangurirwa cy’agatangaza gipima toni 50 kizaba gitatse aho festivali izabera.  Izaba kuva 19-30/11/2022. izabera ahitwa Ras Bu Fontas- Al Wakrah

MDLBEAST PRESENTS-ARAVIA

Muri iki gitaramo hazaririmba Aravia ndetse hanacurange MDL BEAST bande ikunzwe cyane. Hazanabonekamo abandi bavangamuziki  mpuzamahanga nka David Getta, Offset, Steve Aoki, Calvin Harris na Afrijack.  Kizaba 21/11-18/12/2022 kikazabera ahitwa Al Wakrah.

DAYDREAM MUSIC FESTIVAL 2022

Alchemy Project  Entertainment ifatanyije na Qatar Airways  ndetse na Qatar Tourism Ooredoo bateguye iyi festival kugira ngo abazahahurira mu gikombe cy’isi bazaryoherwe n’umuziki wa Electronic kandi banabyina. Bazacurangirwa n’abarimo Major Lazer ikirangirire mu kuvanga imiziki. Izaba 22/11- 18/12/2022 ikazabera ahitwa Doha Golf Club.

AL MAHA ISLAND yateganyirijwe abana  n’abandi bakunda kwinezeza

 Al Maha Island yubatswe vuba ndetse yafunguwe ku  mugaragaro ku wa mbere 14/11/2022. Ni ahantu hanini hagenewe imiryango kugira ngo abana nabo bazagirire ibihe byiza muri Qatar.  Ni ahantu hameze nk’ikirwa harimo aho gukinira, imyicungo, restaurant, aho kogera ndetse hanatanga amafoto meza.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore