
Umuhanzikazi w’umunyafurika TEMS wamenyekanye mu ndirimbo essence afatanyije na Wizkid ikindi kandi mukobwa azwiho kwandika indirimo zitandukanye harimo nizo yandikira abahanzi bakomeye ku isi.
TEMS yandikiye Rihanna indirimbo nka Lift me Up uyu kandi yandikiye Beyoncé indirimbo yitwa Move ibi rero byatumye yisanga mubahatanira ibihembo bikomeye kw’isi ni bihembo mpuzamahanga byitswe Recording Academy bizwi nka Grammy Award, uyu muhanzikazi wo muri Nigeria Tems ubigezeho ku ncuro ya mbere mu mateka akaba ahatanye mu byiciro bitatu harimo ibyiciro bibiri birimo indirimbo “Wait for U” ya Future bahuriyemo n’umuraperi Drake ikaba ihatanye mu byiciro bya Best Melodic Rap Performance, na Best Rap Song.
Uyu muhanzikazi kandi ahatanye mu cyiciro cya “Album of the Year” abikesha album ya Beyoncé “Renaissance” dore ko nawe ari mu bahanzi bayigaragaraho. ibibihembo kandi birimo nabandi bahanzi babanyafurika barimo Burna Boy, Eddy Kenzo n’abandi bahagarariye Africa Muri Grammy Awards 2023.
Ibibihembo mpuzamahanga Recording Academy bizwi nka Grammy Award. Burna Boy ahatanye mu byiciro bibiri aribyo “Best Global Music Album” aho hahatanye album ye “Love, Damini” yasohoye muri uyu mwaka ndetse n’icyiciro cya “Best Global Music Performance” aho indirimbo ye “Last Last” ariyo iriguhatana n’izindi ndirimbo zakunzwe ku Isi, Cyane ko iyindirimbo yakunzwe nabataribacye yaba murafurika ndetse nahandi kwisi harimbo nuwahoze ari perezida wa leta z’unzubumwe z’amerika Barack Obama.

Umuhanzi Eddy Kenzo nyuma yo gukora iserukiramuco ryamwitiriwe rikanagaragaramo abahanzi batandukanye barimo Harmonize ,Dr Jose Chameleone , Bebe Cool na Bruce Melody w’umunyarwanda, Eddy Kenzo kandi yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Uganda ubashije guhatana Muri Grammy Awards aho abikesha indirimbo “Gimme Love” yakoranye n’umunya America Matt B. Iyi ndirimbo ya Eddy Kenzo ihatanye mu cyiciro cy’indirimbo nziza cya “Best Global Music Performance’.Uyu muhanzi kandi aramutse acyegukanye cyaba kije gikurikiye ibindi yegukanye birimo Bet Awards yegukanye 2015 ndetse n’ibindi bitandukanye.

Eddy Kenzo nawe ari mu bahatana
Undi munya Africa uhatanye ni umunya Benin Angelique Kidjo abifashijwe na album “Queen of Sheba” yakoranye na Ibrahim Maalouf wo mu Bufaransa ihatanye mu cyiciro cya “Best Global Music Album”.
Uyu muhanzikazi kandi niwe wegukanye iki gihembo muri Grammy Awards 2022. Birashoboka ko kandi nicyi yacyegukana kikaba icyakabiri yibitseho reka tubitege amaso turebe abazabyegukana

