Cristiano wicariye ishyiga rishyushye muri Manchester United, ashobora kwerekeza muri Australia

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Portugal akaba n’umukinnyi mu ikipe ya Manchester United kuri ubu ntabwo yorohewe bitewe n’amagambo aherutse gutangaza arimo kwibasira iyi kipe yo mu Bwongereza bityo bikaba bigoye ko azakomezanya nayo, Danny Townsend akaba perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Australia yaboneye ho gutangaza ko bifuza uyu mukinnyi w’umunyabigwi.

Cristiano Ronaldo uherutse gutangaza ko yagambaniwe n’ikipe yo muri shampiyona yo mu Bwongereza,  Premier League, kandi ko nta cyubahiro agomba umutoza we mu ikipe ya Manchester United Ten Hag, kuri ubu ahazaza he muri iyi kipe hasa nk’ahari kugana  k’umusozo nyuma y’ amagambo yo kwibasira iyi kipe n’umutoza wayo, aho bishoboka  ko nyuma y’igikombe cy’Isi uyu mugabo w’imyaka 37, ashobora guhita atandukana niyi kipe.

Townsend akaba perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Australia yatangaje ko bamaze kwegera uhagarariye uyu mukinnyi kugirango barebe ko bamuzana muri shampiyona yo muri iki gihugu. Ati “ntabwo yabonye( Ronaldo) ari kubona urukundo urwari rwo rwose hamwe nicyubahiro muri Manchester United ariko tuzamuha uru kundo muri Australia n’icyubahiro, wenda ntabwo twabona amafaranga nk’ayo abandi bamuha gusa twabikora mu bundi buryo”.

Cristiano witegura kuyobora ikipe y’igihugu ya Portugal mu mikino y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar afatwa n’abatari bake nk’umwe mu bakannyi bakomeye b’abanyabigwi b’ikipe ya Manchester United ndetse n’ikipe y’igihugu ya Portugal, gusa amagambo aherutse gutangaza ku ikipe ya Manchester United yamutandukanyije n’urukundo rw’abafana biyi kipe ya Manchester United batari bake.

Cristiano aramutse agiye gukina muri Australia siwe wenyine waba werekeje gukina muri iki gihugu aturutse muri Portugal kuko namwene wabo Nani bahoze banakinana mu ikipe ya Manchester United ari ho akina mu ikipe ya Melbourne Victory yagiyemo muri iyi mpeshyi.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore