Bamwe mu bakora irondo ry’umwuga bazwi nk’inkeragutabara bo mu karere ka Rubavu baravuga ko nta jambo bakigira mu ngo zabo bitewe no kudatanga iposho, ibi barabivuga nyuma yo kumara amezi 4 badahabwa imishahara yabo.
Nubwo ariko aba banyerondo bataka kudahembwa abaturage nabo barataka ubujura bwindenga kamere kandi ntibahweme gutunga agatoki aba banyerondo bavuga ko aribo bisambo.
Aba banyerondo mugahinda gakomeye cyane bavuga ko babona ingo zabo zishobora gusenyuka bitewe n’uko imibereho y’imiryango yabo itameze neza bitewe nuko batabasha kuyitaho uko bikwiye.
Umwe muri aba banyerondo wanze ko imyirondoro ye ishyirwa hanze, avuga ko bambuwe ijambo n,abagore babo ndetse ko n’abana batakibubaha bitewe nuko bananiwe inshingano zo gutunga ingo zabo .
Yagize ati “Twe nk’abakora irondo ry’umwuga mwatubariza Ubuyobozi impamvu tudahembwa nk’ubu tumaze amezi ane tudahembwa ikindi ingo zacu bamwe zigiye gusenyuka kuko ntacyo tuzimariye ikindi ni gute ntacyo waba winjiza mu rugo umugore aka kubaha?”
Yakomeje avuga ko inzara ibamereye nabi akaba ariyo mpamvu basaba ko ubuyobozi bubagoboka mu bukabaguriza amafaranga make yokuba bakwifashisha mugihe bagitegereje iishahara yabo, bakomeza bavuga ko Gitifu w’umurenge wababeshya kuba abagurije ibihumbi 10 Frw kuri buri muntu maze ngo umunsi wo kuyabaha ugeze ntibamuca iryera.

Abaturage bo baravuga ko ubujura bwafashe indi ntera yaba ubwo gutega abantu mu ijoro n’ubwo kubatemera insina bashaka imitumba yo kujyanwa kugurisha ku borozi b’amatungo.
Aba baturage bavuga ko ubujura bukorerwa muri uyu murenge burenze indengakamere bakaba bakeka ko mu babukora harimo na bamwe mu banyerondo bamaze igihe kinini badahembwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero Nzabahimana Evariste, yatangaje ko ikibazo cyatumye aba banyerondo b’umwuga bamara aya mezi yose badahembwa ko byatewe na Rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kwishyuza amafaranga y’umutekano ntabashe kugeza ku mishahara y’aba banyerondo.
Yakomeje agira ati “Isoko ryo kwishyuza amafaranga y’irondo ryahawe rwiyemezamirimo muri Mata, kuva icyo gihe kugeza muri Kanama bahembwaga ku mafaranga yari asanzwe kuri konti ya mbere y’uko ahabwa isoko ndetse no ku mafaranga we yari yatanze nka mugihe yatsindiraga iri soko, gusa kuri ubu amasezerano twarayasheshe ku bwumvikane tukaba twizeye ko bitarenze uku kwezi kwa 11 tuzaba twamaze kwishyura aba banyerondo b’umwuga”.
Imwe mu mirenge igize akarere ka Rubavu yagiye yumvikanamo amatsinda y’insoresore ziyise amazina atandukanye arimo nk’abazukuru bashitani zambura abaturage mu mihanda ndetse no mungo ibi bikaba bivuze ko nihakomeza kubaho kutishyura abakora irondo ry,umwuga ku gihe ubu bujura buzakomeza kubaho .