Rubavu: Musenyeri Anaclet atanze umuti ugorora urubyiruko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubwo hatangizwaga umwaka w’uburezi muri Diyosezi ya Nyundo abarezi n’ababyeyi bibukijwe ko bagomba gusenyera umugozi umwe kugira ngo bafashe abana gushobora no gushoboka.

Mu gitambo cya misa cyahurije hamwe abarezi n’abarerwa baba mubigo bya kiliziya gatorika n’ibikorana nayo muri iyi diyosezi umushumba wa Diyosezi ya Nyundo Nyiricyubahiro Anaclet Mwumvaneza yasabye ababyeyi gufatanya n’abarezi kwita k’uburere bw’urubyiruko bakareka kurwinubira.

Avuga icyatumye bahitamo kwibanda kunsanganyamatsiko ivuga k’umwana ushobotse kandi ushoboye  Musenyeri ati “Usanga abantu binubira urubyiruko n’abana muri iki gihe ngo ntibashobotse, hari ibintu byinshi bishobora kurangaza abana bakiri bato bikagorana kuko bibatera gukurana ingeso mbi twinubira, bisaba ko tubaba hafi baba ababyeyi kuko abana baturuka mu miryango ndetse n’abarezi, umwana akaba ashobotse akiri muto akabikurana yazaba n’urubyiruko akazaba ari uko”.

Isimbi Olga wiga muri Lycee Notre Dame d’Afrique de Nyundo avuga mu zina ry’abandi banyeshuri asobanura ko kwiga mu kigo cy’abihayimana uretse ko kubaha ubumenyi ari ngombwa ko kubakebura bikenerwa ati “Nubwo twaje gushaka ubumenyi bwo mu ishuri, ntabwo aribyo duhabwa gusa kuko ikinyabupfura gishyirwamo imbaraga kuburyo tuba dusohoka twaratojwe, umwihariko wo kwiga mukigo cy’abihayimana nuko dufata umwanya tukaganira tugasenga, tukanagirana inama”.

Butera Jean Claude umuyobozi w’ikigo nderabarezi cya Muramba asanga iyo abana bagiye mu biruhuko ntibakurikiranwe n’ababyeyi babo neza bamwe bagaruka barangiritse mu mutwe bigasa nkaho abarezi batangiye bundi bushya.

Muri Diyosezi ya Nyundo habarirwa amashuri 283 ya Kiliza gatorika yigenga n’akorana na Leta kubw’amasezerano. Hatangijwe umwaka w’uburezi mubigo bya kiriziya mugihe umwaka w’amashuri wa 2022-2023 watangijwe tariki 26 Nzeri 2022.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore