Argentina ya Lionel Messi yakozwe mu jijsho n’ikipe y’igihugu ya Saudi Arabia.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

N’umukino wa mbere mu itsinda rya gatatu, iri tsinda rigizwe na Mexico, Argentina, Poland ndetse na Saudi Arabia ni mu mikino y’igikombe cy’isi kiri kubera muri Qatar, uyu mukino wabaye kuwa22 ugushyingo 2022 aho ikipe y”igihugu ya Argentina yarimaze imikino 36 idatsindwa .

Ikipe ya soudi Arabia itozwa n’umutoza ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa witwa Erves Lenard uyu mugabo yatoje amakipe y’ibihugu atandukanye ya hano k’umugabane wa afurika muri aya makipe harimo ikipe y’igihugu ya Zambia mu mwaka wa 2008 iyi equipe yayihesheje n’igikombe cy’africa yanatoje kandi mu myaka ya 2013 na 2014 Sochaux, na Ivory coast, 2014 Ndetse 2015, yanatoje amakipe atandukanye harimo USM Alger.

Mu mukino yatsinzemo argentine watangiye hakiri kare cyane aho watangiye saa 12h00 za hano mu Rwanda, ni umukino wabereye kuri stade yitwa Al thamama Stadium iyi stade yakira abantu, ibihumbi 40,000 bicaye neza.

 Ikipe y’igihugu ya Argentina  y’ umutoza Lionnel Scalon yatangiye umukino  irimo kurusha cyane ikipe ya Saudi Arabia  ihana hana neza umupira ibifashijwemo na bakinnyi nka , Di Maria, ndetse n’abandi bakinnyi bari mukibuga hagati , umukino waje kuryohera  abarimo ku wureba ubwo k’Umunota Wa 8 ushyira uwa cyenda 9 w’igice cya mbere rutahizamu wa Argentina bamukoreye  amakosa mu rubuga rw’amahina , umisifuzi waruyoboye umukino , afatanyije n’abagenzibe bari ku byuma by’ikorana buhanga bifashishijhe VAR , amashusho baje kwemeza ko  rutahizamu  w’ikipe y’igihugu ya Argentina Lautaro Martinez yakorewe ikosa  maze umusifuzi  yemeza penalite maze Lionnel Messi arayitera arayinjiza.

Ikipe y’igihugu ya Argentine yakomeje kuyobora umukino, ihana hana neza gusa ikipe ya Soudi Arabia yakomeje gukina maze nayo igaruka mu mukino umukino wakomeje gukomera maze Argentine iko gukina neaza kuko yatsinze ibitego 3 byose babyanga kuko habaga hakozwe amakosa.

Ibintu byaje guhinura isura ku munota 49 aho Al-Shehri yatsinze igitego cyo kwishyura maze abantu benshi bagwa mu kantu bibaza uko biraza kurangira gusa ingoma za hindura imirishyo ubwo kumunota wa 53 ikipe y’igihugu ya Saudi Arabia yatsinze igitego cya kabiri ari  nako umukino waje kurangira, kumpande zombi.

Nyuma y’umukino ikipe y’igihugu ya Saudi Arabia yakomeje kwishima, intsinzi ari nako kuraho agahigo iyi kipe ya Argentine yarifite ko kumara imikino mirongo 36

Umwami wa Saudi Arabia Sheikh Salman Bin Abdulaziz Al Saud, yahise atanga ikihuruko mu gihugu hose bishimira itsinzi y’ikipe y’igihugu cyabo ku bakozi ba leta n’ ibigo byabikorera, ibi yabitangaje nyuma y’uyu mukino babonyemo amanota3.

Ikipe ya Argentine yarifite agahigo ko kumara imikino 36 idatswindwa mu gikombe cy ‘isi no muyandi marushanwa  iyi kipe y’igihugu yagiye yitabira.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore