
Umunya Portugal Cristiano Ronaldo akaba na kapiteni w’ikipe y’iki gihugu ndetse akaba yari na rutahizamu w’kipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza ubu yamaze gutandukana nayo nyuma y’amagambo yaraherutse gutangaza kuri iyi kipe ayibasira bikomeye mu bitangazamakuru.
Uyu mukinnyi w’umunyabigwi yatandukanye niyi kipe k’ubwumvikane bw’impande zombi n’ubwo agera ku bihumbi 500 000 by’amayero yaraberewemo umwenda ukomoka mu mushahara atayishyuwe nk’uko Sportsmail dukesha iyi inkuru ikomeza ibivuga.
Isohoka rya Cristiano muri iyi kipe ryemejwe na Manchester United kuri uyu wa kabiri ni mugoroba, mu itangazo ryasohowe rigizwe n’amagambo 64, aho iri tangazo rivugako ko iyi kipe yatandukanye n’uyu mukinnyi k’ubwumvikane bw’impande zombi.
Iyi kipe yaboneyeho gushimira uyu mukinnyi, ku musanzu we yatanze muri iyi kipe, ndetse n’iterambere rya equipe aho yabashije gutsindira iyi kipe ibitego 145 mu mikino 346 yayikiniye,ondetse we n’umuryango we babifuriza ibyiza.
Nyuma yuko gutandukana na Manchester United, Cristiano nawe yasohoye itangazo ryemeza ko yatandukanye n’iyi kipe, aho yagize ati ’’Nkunda Manchester United, ndetse n’abafana bayo ibi ntabwo bizahinduka, gusa kuri njye numva ari umwanya mwiza wo gushakira ahandi, ndifuriza ikipe gutsinda muri byose mu gice gisigaye cy’uyu mwaka w’imikino hamwe n’ahazaza.”
Umwuka ntiwari mwiza hagati ya Cristiano Ronaldo hamwe n’iyi kipe nyuma y’amagambo yaraherutse gutangAza yIibasira iyi kipe ndetse n’umutoza wayo Erik Ten Hag aho yeruye ko ntacyubahiro agomba uyu mutoza kuko nawe ntacyo amuha, ibi bikaba byari bigoye ko yazagaruka nyuma y’igikombe cy’isi akongera kubona umwanya wo gukina muri iyi kipe.