
Ni inama yateranye ku wa 21 Ugushyingo igamije gusuzuma ibibazo by’umutekano muke muri aka karere aho bamaganye isubukura ry’imirwano ya M23 no kuba irushaho gusatira Umujyi wa Goma n’utundi duce bikarushaho guhungabanya umutekano muri rubanda.
Muri aka kanama hasohowe itangazo risaba ko ibitero bihagarara kandi M23 igasubira inyuma ikava mu duce yigaruriye twose.
Abagize Akanama k’umutekano ka Loni basabye kutagira inkunga iyo ari yo yose iterwa imitwe yitwaje intwaro muri aka karere.Basabye kandi amahanga gukomeza gufasha Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo mu kwita ku bababaye kubera intambara.
Abagize aka kanama bashimangiye ko bashyigikiye umugambi w’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba urimo ibiganiro bya Nairobi n’ibiyobowe na Pereziza wa Angola mu rwego rwo kongera kubaka icyizere no guharanira amahoro arambye.
Ikindi bagarutseho ni uko imitwe yose yitwaje intwaro igomba guhagarika imirwano, iyo mu gihugu imbere ikihutira gushyira hasi intwaro no gusubira mu buzima busanzwe mu gihe iyo mu mahanga isabwa gusubira mu bihugu byayo.
Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bongeye guhuria i Luanda muri Angola mu biganiro bigamije guhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze iminsi umubano utifashe neza.