M23 yahawe amasaha kuba yamaze gushyira intwaro hasi.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakuru b’ibihugu b’Afurika y’uburasirazuba bahuriye mu nama  yigaga ku bibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,inama yabereye i Luanda kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2022.

Ni inama yateranye ku butumire bwa Perezida wa Angola akaba n’umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, João Lourenço.

Yitabiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akaba ari nawe uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda Vincent Biruta, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya akaba ari na we muhuza washyizweho na EAC ngo ayobore ibiganiro bya Nairobi ,hari na Michelle Ndiaye intumwa yihariye ya Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe akaba n’umuyobozi w’ibiro bya Afurika Yunze Ubumwe muri RDC n’abandi.

Ingingo nyamukuru y’iyi nama kwari ugushyiraho ingengabihe y’iyubahirizwa ry’ibikorwa byihutirwa birimo guhagarika imirwano kwa M23 no kuva mu bice yigaruriye mu maguru mashya. Ikindi ni ugukomeza guhuza ibikorwa by’ibiganiro bya Nairobi na Luanda.

Abakuru b’ibihugu bagaragaje ko bahangayikishijwe n’uko ibitero bya M23 bikomeje gukoresha intwaro zikomeye ziyifasha kugira imbaraga ku ngabo za leta ya RDC.

Basabye ko imyanzuro y’Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabaye ku wa 21 Mata n’iyo ku wa 20 Kamena (i Nairobi) yubahirizwa hamwe n’ingengabihe y’ibikorwa yemerejwe i Luanda ku wa 6 Nyakanga 2022; imyanzuro y’inama idasanzwe y’abagaba b’ingabo ba EAC yabereye i Bujumbura ku wa 8 Ugushyingo 2022.

Iyi nama kandi yemeje ko abasirikare bo mu mutwe w’ingabo uhuriweho na EAC bakomeza koherezwa muri RDC naho inyeshyamba za M23 zikava mu duce zafashe zigasubra mu birindiro byazo bya mbere mu gace ka Sabyinyo ku ruhande rwa RDC maze hagashyirwaho agace zitagomba kurenga bigizwemo uruhare n’ingabo za EAC, iza MONUSCO n’iza leta.

Inkunga mu bya politiki n’ibya gisirikare yahabwaga M23 ngo igomba guhagarara ndetse indi mitwe yitwaje intwaro yaba iy’imbere mu gihugu no hanze yacyo yakoreraga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo igahagarika ibikorwa.

Hasabwe kandi ko imitwe y’iterabwoba nka FDLR-FOCA, inyeshyamba za Red-Tabara, ADF n’indi yose ikorera ku butaka bwa RDC yasabwe gushyira intwaro hasi igatangira gusubira iwabo nk’uko byafashweho umwanzuro mu biganiro bya Nairobi.

Ibiganiro hagati ya leta ya Congo n’inyeshyamba bigomba gusubukurwa kimwe n’ibihuza RDC n’u Rwanda kugira ngo umubano mu bya dipolomasi wongere kugarurwa kimwe n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama yiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazubabwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore