Urukundo rwa Diamond Platnumz na Zuchu rugeze aharyoshye.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Diamond Platnumz na Zuchu beruye baterana imitoma mu munyenga w’urukundo.
Zuchu nyuma y’uko yeruye ko bakundana n’muhanzi Diamond Platnumz, yabyutse amutera imitoma ku isabukuru y’amavuko ye , Kuri ubu Zuchu ari kubarinzwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu butumwa bwifuriza Zuchu isabukuru y’amavuko, Diamond Platnumz yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko ari umugisha kugira uyu mukobwa udasanzwe.
Diamond Platnumz yavuze ko uyu mukobwa w’igikundiro, adasanzwe ndetse ko ari amahirwe kuba Tanzania yaramugize, by’umwihariko amushimira intambwe akomeje kugeza kuri Wasafi itsinda rikomeye cyane muri Tanzania  kandi ribarizwamo abahanzi batandukanye.Ubu butumwa buherekezwa n’amagambo agira ati “Ibuka Intare Diamond Platnumz.  iragukunda iteka”!

Diamond Platnumz


Uyu mukobwa yahise ajya aho batangira ibitekerezo nawe amubwira ko ari intwari ye kandi nawe amukunda byimazeyo.
Ku munsi w’ejo kuwa Gatatu n’ibwo Zuchu yari yahamije ko ari umukunzi wa Diamond Platnumz. Ni mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Tiktok nyuma yo kubazwa n’umwe mu bamukurikira, ati “Diamond Platnumz ni muntu ki kuri wowe”? Maze Zuchu adatinze yahise avuga ko ari umukunzi we ndetse ahamya ko bari mu rukundo.

Diamond na Zuchu bari murukundo

Urukundo rw’aba bombi rukomeje kugenda rubigaragaza ko bakundana ariko ababakurikira ntago babivugaho rumwe kuko bamwe bavugako aribisazwe kuri aba bastars ngo  kuko babikora kugirango bakomeze bavugwe .

Kugeza ubu abantu benshi bafite amatsiko y’uburyo bizarangira, aba bahanzi kandi  banzwiho gukora inkuru kugira ngo bakomeze bavugwe mu bitangazamakuru bitandukanye,  ibi bigatuma batazima igihe ntabihangano bafite cyagwa ntabindibikorwa bafite bijyanye n’umuziki .

Zuchu uri murukundo na Diamond
Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore