Mugihe igikombe cy’Isi gikomeje muri Qatar, icy’uyu mwaka hajemo n’agashya kuko mu basifusi bari kugisifura harimo n’abigitsina gore, nkaho umunyarwandakazi Salim Mukasanga yaciye agahigo ko kuba umwe muribo, hakaba hari na bensi bibaza amafaranga ahembwa abasifusi basifura iyi mikino ikurikirwa cyane ku Isi.
Abasifusi ni bamwe bagira uruhare mu migendekere myiza y’umukino. Muri iyi mikino abasifusi batoranywa gusifura iyi mikino y’igikombe cy’Isi nabo bahembwa agatubutse. Mu nkuru dukesha ikinyamakuru The Sun, aho bafatiye ku mikino y’igikombe cy’Isi cyo mu mwaka 2018, berekanye amafaranya agenerwa abasifusi basifuye iyi mikino.
Ku ikubitiro umusifusi wo hagati wese watoranyijwe gusifura iyi mikino yaragenewe amafaranga angana n’ibihumbi 70 y’amadolari y’Amerika (70 000) ni ukuvuga arengaho gato miliyoni 70 000 mu mafaranga y’u Rwanda (70 000 000).
Uwo ku ruhande we yagenewe ibihumbi 25 by’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga arengaho gato miliyoni 25 mu mafaranga y’u Rwanda(250 000 000) mu gihe umusifusi wasifuye iyi imikino bataragera mu matsinda buri mukino yabaga agenewe ibihumbi 3000 by’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga arengaho gato miliyoni 3 mu mafaranga y’u Rwanda ( 3000 000).

Uwabashije gusifura imikino yo gukuranamo ni ukuvuga gusifura imikino y’amakipe yarenze mu matsinda yaragenewe ibihumbi 10 by’amadolari y’Amerika ni ukuvuga arengaho gato miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda (10 000 000) .
Nibura umusifusi wabashije gusifura muri buri cyiciro kugeza iyi mikino irangiye, ni ukuvuga kugeza k’umukino wanyuma yacyuye agera ku bihumbi 300 by’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga arengaho miliyoni 300 mu mafaranga y’u Rwanda, (300 000 000).