Mu Mirenge ya Busasamana, Bugeshi na Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu babangamiwe n’amazi ava ku Kirunga cya Kalisimbi n’inkubi z’imiyaga ziva mu Kibaya cya Congo bikabasenyera inzu, bikanangiza imirima yabo.
Ibi byagarutsweho mu muganda Rusange usoza uku kwezi wabereye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Nyacyonga ku wa 26 Ugushyingo 2022.
Minisiteri ifite munshingano kurwanya Ibiza ivuga ko mu byangiritse harimo ibihingwa bitandukanye birimo ibirayi, ibishyimbo, ibigori, ibitunguru, amashu byose bifite agaciro ka miliyoni zisaga 54 Frw.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi(MINEMA) igaragaza ko muri uyu mwaka kuva muri Nzeri kugeza mu Ugushyingo 2022 hamaze kwangirika hegitari 230 z’imirima mu gihe inzu 53 n’ishuri rimwe byasenywe n’imvura n’umuyaga.
Murwego rwo kurwanya ibi biza, Umuganda Rusange wibanze ku gutera ibiti no kubaka ibiraro mu kurushaho kurwanya isuri iva mu Kirunga cya Kalisimbi ikangiza ibikorwa by’abaturage.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yasabye abaturage kuzirika ibisenge by’inzu zabo mukurwanya ko zisenywa n’umuyaga ngo kuko wo udakumirwa.
Yagize ati “Mu bindi bice by’igihugu usanga abaturage bagorwa no kubona amabuye yo kubaka umusingi na ho mwe mufite amakoro ni byiza. Mujye mwibuka guhoma neza inzu zanyu, muzirike ibisenge kuko uko imvura igenda yikubita ku nzu idahomye neza birangira isenyutse nubwo yaba ifite umusingi w’amabuye.”
Leta y’u Rwanda yashoye miliyoni 30 Frw Mu gukemura burundu iki kibazo, binyuze muri MINEMA mu mushinga wo guca imiringoti no gutera ibiti n’ibyatsi mu buryo bushya bwo gufata amazi y’imvura kuko nta buryo buhamye bwari buriho bwo kuyarinda.
