RDC: Kiliziya Gatolika mu myigaragambyo isaba ko imipaka ibahuza n’u Rwanda na Uganda ifungwa.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Iyi myigaragambyo yateguwe na Kiliziya Gatorika mu burasirazuba bwa Kongo muri Kivu y’amajyepfo yabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 4 Ukuboza 2022 yari igamije kwamagana intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse no gushyigikira ingabo z’igihugu mu bikorwa bitandukanye zimo by’imirwano  hagati yazo n’umutwe wa M23

Ibi bikorwa byo kwigaragambya byabereye mu Mujyi wa Goma, uwa Bukavu ndetse n’uwa Uvira. Abayitabiriye bavuga ko iri mu rwego rwo gusaba amahanga kotsa igitutu abateza umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abigaragambya basaba ko imipaka ibahuza n’u Rwanda na Uganda ikwiriye gufungwa kuko ngo ibi bihugu bishyigikira umutwe wa M23 umaze iminsi mu mirwano n’ingabo za Leta.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore