Biden aheruka kwakira Emmanuel Macron muri White House, ubwo baramukanyaga bigatinda ku buryo indamukanyo yabo yatangaje benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Ku wa 1 Ukuboza nibwo Macron yari muri Amerika yakirwa na Biden i Washington. Babanje kugeza ku banyamakuru intego z’urwo ruzinduko amafoto arafatwa biratinda.
Buri wese amaze gukora imbwirwaruhame ye, baboneyeho umwana wo guhana ibiganza bakorakoranaho nk’abari bakumburanye cyane, bituma abantu babibazaho cyane.
Bombi bamaze amasegonda 42 bafatanye mu kiganza ku buryo hari abatangiye gutebya ko basa n’abari bibagiwe ko bagomba kurekurana.
Uwahoze ari Umusenateri muri Leta ya Delaware wavuze ko Macron ashoborakuba yari abangamiwe cyane no kumara hafi umunota wose ari kuramukanya na Biden ataramurekura.