Miss Umwiza Phiona yabuze amahirwe yo guhagararira urubyiruko muri EALA

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Miss Umwiza Phiona wabaye Igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda wa 2020, wahataniraga umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ntiyahiriwe mu matora ya batatu bagombaga kuzavamo uhagararira urubyiruko.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje batatu bagiye guhatanira umwanya wo guhagararira urubyiruko muri EALA batarimo Umwiza.

Kuri urwo rutonde hariho Iradukunda Alodie wagize amajwi 68%, Mugesera Sam ufite amajwi arenga 27% na Umutoni Ange wagize amajwi arengaho gato kuri 22%.

Biteganyijwe ko lisiti y’abakandida batatu batoranyijwe izoherezwa mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ikaba ariyo izatora umwe uhagararira urubyiruko muri EALA.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore