Rubavu: yapfuye urupfu rw’amayobera nyuma yo kuvugwaho imyitwarire mibi.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Turikumwe Assouman bivugwa ko yaramaze iminsi avuye mu kigo cy’inzererezi cya Kanzenze,kubera imyitwarire  mibi irimo n’ubujura.

Uyu mugabo wari mu kigero cy’imyaka 33 bivugwa ko akomoka mu karere ka Rutsiro yapfuye urupfu rutunguranye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba, Akagari ka Busoro mu Mudugudu wa Kiguri.Ibi byabaye kuri uyu wa 04 ukuboza 2022 mu masaha y’umugoroba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba,Murindangabo Eric, yabwiye UMUSEKE ko uyu musore  yapfuye  nyuma yo kujya mu rugo rwo kwa nyinawabo  arwaye nubwo hatamenyekanye uburwayi bwe .

Yagize ati “Ubusanzwe agira imyitwarire mibi hari ababeshyaga ko yari avuye muri transit Center kandi kuva aho aviriyeyo hari hamaze gutaha ibyiciro bitatu kandi icyiciro kimwe kimara amezi atatu.Rero nk’umuturage nk’uwo utagira aho aba, afatwa nk’inzererezi.

Uyu muyobozi avuga ko kubera imyitwarire ye yari yarafungiwe Iwaawa, maze asaba abaturage kwirinda ingeso mbi. Yagize ati “Ni ukwirinda ingeso mbi zishobora gutuma tujya no muri ibyo bigo ngororamuco.Tuba twagiye kugorora ntabwo tuba twagiye kuvutsa umuntu ubuzima ariko nanone muri iyo myitwarire ye ishobora gutuma n’abandi bamugirira nabi.”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore