Umuhanzi D’banj yatawe muri yombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Komisiyo yigenga yiga kuri ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo yataye muri yombi Umuhanzi Oladapo Oyebanji uzwi ku izina rya D’banj, nk’uko PremiumTimes ibitangaza.

Yatawe muri yombi arafungwa, ku wa kabiri w’iki cyumweru nyuma y’uko abakozi ba ICPC bari bamaze iminsi bamuhatira kwishyikiriza ururwego ku cyicaro cyarwo i Abuja.

Ibi nyamakuru byo muri Nigeria bivuga ko D’banj yari amaze ibyumweru byinshi ahamagazwa, gusa igihe cyose yahamagawe ngo agire icyo avuga ku byaha aregwa by’uburiganya yavugaga ko ari mu mahanga mu bitaramo.

Araregwa kuba yarijanditse mu buriganya bwa miliyoni amagana y’ama naira guverinoma ya Nijeriya yageneye umushinga wa N-Power, wari uri muri gahunda yo kongerera ubushobozi urubyiruko

Iyi N-Power yashyizweho na guverinoma ya Nigeriya mu 2016 kugira ngo ikemure ubushomeri mu rubyiruko no kuzamura iterambere ry’imibereho.
Abashinzwe iperereza bavuga ko D’banj yagiranye amasezerano na bamwe mu bayobozi ba leta bahuzagurika kugira ngo binjize abagenerwabikorwa mu mishahara y’iyi gahunda.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore