Ubumwe bw’Uburayi bwafatiye ibihano abantu umunani kubera umutekano muke n’imirwano imaze iminsi mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi bihano kuri aba bantu umunani, birimo nko kubuzwa gukorera ingendo no gufatirirwa imitungo, bizatangira gukurikizwa ku itariki ya 23 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri.
Mu bafatiwe ibihano harimo na Majoro Willy Ngoma, umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 na Ruvugayimikore Protogène, uzwi cyane ku mazina nka Ruhinda, Gaby Ruhinda, Zorro Midende. EU ivuga ko akuriye umutwe wa FDLR-FOCA, urwanya leta y’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.Uyu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi uvuga ko imirimo yaba bombi, igira uruhare “mu gutegura, kuyobora cyangwa gukora ibikorwa bihonyora bikomeye uburenganzira bwa muntu muri RDC ndetse ikanateza umutekano mucye muri icyo gihugu.
Ku wa kane kandi, ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri DR Congo, MONUSCO, bwasohoye itangazo buvuga ko iperereza ry’ibanze ryakorewe hafi y’uduce twa Kishishe na Bambo muri Rutshuru rigaragaza ko abasivile bagera ku 131 bishwe na M23 muri utwo duce ikoresheje amasasu n’intwaro gakondo. Mu itangazo umutwe wa M23 wasohoye nyuma yaho, yavuze ko yumijwe no kuba umuryango ukomeye nka ONU ukora akazi nabi cyane, ivuga ko ihakanye ibiri muri iryo perereza inavuga ko ribogamiye kuri leta ya DR Congo n’imitwe yitwaje intwaro ifatanyije na yo,maze M23 isaba ko hakorwa amaperereza yigenga akozwe n’abantu b’inyangamugayo kandi badafite uruhande babogamiyeho.
Mu minsi ishize ariko umutwe wa M23 na bwo wari wahakanye ubwicanyi bwa Kishishe, wavuze ko abishwe ari abarwanyi b’inyeshyamba zabateye muri ako gace bagenzura n’abasivile umunani, utanga amazina yabo mu itangazo uyu mutwe wasohoye ku cyumweru.Abaturage b’abasivile barenga 300,000 bamaze guhunga bata ingo zabo kuva imirwano yakubura mu mpera y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka hagati ya M23 n’igisirikare cya DR Congo.Abantu bafatiwe ibihano barimo na Koloneli Joseph Nganzo Olikwa, uzwi cyane ku izina rya Tipi Ziro Ziro, wo mu ngabo za DR Congo (FARDC).
Bitangazwa ko abasirikare akuriye bagabye ibitero ku basivile, birimo no gufata abagore ku ngufu, hagati y’ukwezi kwa gatandatu n’ukwezi kwa cumi na kabiri mu 2021.Kuri uru rutonde hariho na Meddie Nkalubo, Umunya-Uganda uvugwa ko ari umutegetsi wo hejuru wo mu mutwe w’inyeshyamba wa ’Allied Democratic Forces’ (ADF).Bivugwa ko yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye bya ADF, birimo nko kwinjiza abantu muri uyu mutwe, gukora imbunda no kugirana imikoranire n’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS).Ibihano byanafatiwe umucuruzi w’Umubiligi Alain Goetz, wahoze akuriye muri Uganda kompanyi itunganya zahabu.
Itangazo ry’akanama ka EU rivuga ko ku buyobozi bwe, kompanyi ’African Gold Refinery’ yaguze, itunganya, inagurisha zahabu ivuye mu birombe byo muri DR Congo bigenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro.Koloneli Olikwa, Nkalubo na Goetz nta cyo baratangaza ku mugaragaro kuri ibi bihano bafatiwe na n’Uyu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.Kuri uru rutonde rw’abafatiwe ibihano, hariho n’abandi bantu bo ku rwego rwo hejuru bivugwa ko bafite aho bahuriye n’imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwa DR Congo.
Kugeza ubu abantu 17 bose hamwe ni bo bamaze gufatirwa ibihano na EU kubera umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.