NYUMA YO GUSEZERERWA NA CROATIA KURI PENARITI MURI1/4 UMUTOZA WA BRAZIL ARASEZEYE.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ni mu mikino y’igikombe cy’isi kiri kubera mu gihugu cya Qatar mu mujyi wa Dhoha aho amakipe arigutana mu mitwe.

Iyi mikino igeze muri ¼ cy’irangiza aho kuri uyu wa gatanu ama kipe yacakiranye kugirango hagaragare izikomeza muri ½ cy’irangiza.

Mu mukino watangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba wahuzaga Brazil ya Neymar Jnior Desantos na Croatia ya Lucas Modric ,ni umukino utari woroshye nagato kuko iminota 90 yarangiye ama kipe anganya ubusa k’ubusa maze bakajya mu minota y’inyongera maze Neymar agatsinda igitego mu gace kambere maze mugace ka kabiri Croatia ikagombora igitego cya tsinzwe na Bruno kotkovic maze bakajya gutera penariti.

Ama kipe yaje guera penariti maze Rodrigo ukinira Real Madrid arata penariti ndetse na Marquignos ukinira Paris saint Germain ayitera umutambiko ni mugihe abasore ba Croatia bari binjije penariti 4 maze umukino urangira gutyo.

Nyuma yogusezererwa muri iki gikombe cy’isi ageze muri ¼ umutoza wa Brazil Tite ahise afata icyemezo maze arasezera ,nyuma yo kubona bamwe mu bakinnyi atoza basuka amarira.Iyi mikino irakomeje  ama kipe akomeje guhatana  yishakamo izegukana iki gikombe cy’isi cy’uyu mwaka.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore