Ibya Marina na Yvan Muziki m’urukundo bikomeje kuvugisha imbaga nya mwinshi nyuma yaho Marina akoranye ikiganiro n’umwe mu banyamakuru bahano mu Rwanda. Amubajije umukunzi we yahise asubiza ko aba mu Bubiligi ibi rero byashyize abantu benshi mu rujijo bitewe nuko Yvan Muziki nawe akunze kuba ari mu Bubiligi kandi bigaterwa n’umubano bafitanye abantu bakabihuza nabyo.Hashize iminsi bivugwa ko Marina impamvu atakiri gukora cyane umuziki we byaba biriguterwa n’uyu mubano urihagati ye na yvan Muziki.Nubwo bimeze gutyo ariko Marina na Yvan Muziki berekeje i Dubai gutaramirayo, nyuma y’iminsi igitaramo cyabo gisubitswe kikimurirwa ku tariki ya 10 Ukuboza 2022,kuU mpamvu aba bombi batigize bashaka gutangaza ku iyimurwa ry’iki gitaramo.
Ni igitaramo cyari giteganyijwe ku wa 3 Ukuboza 2022 icyakora kiza gusubikwa ku munota wa nyuma. Ibi rero abenshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda bari kuvugako urukundo rw’aba bombi rwatangiye cyera kugera n’aho bakoranye indirimbo yitwa urugo ruhire remix basubiyemo hamwe n’umuhanzi uririmba injyana za gakondo uwo rero ntawundi ni Intore Masamba.

Iyi ndirimbo nayo yaciye ururondogoro kuko bayikora abenshi baketse ko ari ubukwe bwabo bwabaye mu ibanga bakitwaza indirimbo nkuko bimaze kumenye rwa mu myidagaduro hirya no hino ku isi ariko aba bombi babihakanye bivuye inyuma bavugako yari indirimbo gusa reka dutegereze turebe aya magambo y’abakunzi ba muzika hano mu Rwanda icyo azabyara.
