Fiorentina ntikigurishije umunya Maroc Sofyan,witwaye neza mu gikombe cy’isi.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi w’ikipe ya Fiorentina yo muri shampiyona y’Ubutaliyani izwi ku izina rya Serie A yatangaje ko nta gahunda bafite yo kugurisha umukinnyi wo hagati ukomoka mu gihugu cya Maroc ufite imyaka 26, Sofyan Amrabat, uri muri iyi kipe.

Uyu mukinnyi wo hagati wagaragaje ubuhanga n’ubushobozi mu gikombe cy’isi mu gihe yafashaga ikipe ye y’igihugu ya Maroc kugera kuri kimwe cya kabiri cy’irangiza, yitwaye neza imbere y’ibihangange nk’Ububiligi, Croatia, Espagne na Portugal.

Ubwo Umuyobozi wa Fiorentina yabazwaga ibijyanye n’uko uyu mukinnyi wo hagati,azasohoka muri iri iyi kipe muri Mutarama umwaka utaha (2023), yahakanye ayo makuru. Ati“Ntabwo dufite gahunda yo kumugurisha. Dufite amahirwe yo kongera amasezerano, ntabwo dukeneye kwihuta kuko ari muri gahunda zacu.”

Sofyan Amrabat yagiye avugwaho gushakwa namakipe akomeye cyane ibyo biterwa nubuhanga yerekanye mu gikombe cy’isi cyabereye muri Qatar.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore