Nyuma y’imyaka irenga 15 ntakindi gice ashyize hanze Jackie Chan yatangiye gutunganya igice cya kane cya Filime yise ‘Rush Hour’.
Fang Shilong yavutse 7 mata 1954 ya mamaye ku izina rya Jackie Chan muri sinema .Ubu yatangaje ko ageze kure umushinga wo gutunganya igice cya kane cya ‘Rush Hour’ .
Jackie Chan yabitangarije abitabiriye Iserukiramuco rya Sinema ‘Red Sea International Film Festival’ riri kubera i Jeddah muri Arabie saoudite.
Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 68 avuga ko bwa mbere bakora iyi filime we na Chris Tucker bari bazi ko izahomba ariko ngo batungurwa n’uburyo yinjije amfaranga menshi kandi ikanakundwa hirya no hino kw’isi.
Jackie Chan ukina ari Inspector Lee muri iyi filime n’ubwo yavuze ko ikorwa ryayo ryatangiye, ntiyatangaje igihe iki gice cya kane kizasohokera ndetse n’ uzayibora ariko abenshi bavugako ariwe uzayiyobora nkuko bisazwe.
Chris Tucker ukina ari Detective James Carter muri iyi filime, mu 2018 yari yavuze ko hari ibiganiro byo gusubukura ibikorwa by’iyi filime hagakorwa igice cya kane.
Iyi filime yatangiye gusohoka mu 1998, igice cyayo cya kabiri gisohoka mu 2001 naho icya gatatu gisohoka mu 2007. Reka dutegereze turebe ukuntu izaba imeze nibakandi nayo izaca uduhigo dutandukanye.
