Uwahoze ayobora Polisi ya Uganda yafatiwe ibihano n’Ubwongereza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwahoze ayobora Polisi ya Uganda Gen Kale Kayihura, yafatiwe ibihano n’Ubwongereza kubera uruhare yagize mu kuyobora urwego rwakoze ibyaha bibangamiye uburenganzirabw’Abanya-Uganda.

Gen Kale Kayihura ashinjwa  n’Ubwongereza kugenzura imitwe myinshi itandukanye yagize uruhare mu guhonyora uburenganzira bwa muntu, harimo gukora iyicarubozo, n’ibindi bihano by’ubugome bya kinyamaswa kandi bigayitse.

Bimwe mu bihano yahawe harimo gufatira ibikorwa by’ubucuruzi byose yaba afite ku butaka bw’Ubwongereza, umutungo uwo ariwo wose ndetse na Konti za Banki yaba afite mu Bwongereza no kutemererwa kuhakorera ingendo.

Ibi bihano byiyongereye ku kuba yarashyizwe ku rutonde rw’abantu batemerewe guhabwa visa ya Amerika kuva mu mwaka wa 2019, bitewe n’uruhare ashinjwa mu kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Icyo gihe hafashwe icyemezo ko imitungo yose n’inyungu za Kayihura cyangwa ikigo afitemo 50% kuzamura byaba ku giti cye cyangwa ahagarariwe n’abandi muri USA cyangwa bigenzurwa n’Umunyamerika bihagarikwa.

Ubwo yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Gen Kayihura ashinjwa ko yayoboye abagize umutwe uzwi nka Flying Squad Unit, wagize uruhare mu bikorwa bitari ibya kimuntu mu kigo cy’iperereza cya Nalufenya (Nalufenya Special Investigations Center, NSIC).

Abagize Flying Squad Unit ngo bagiye bakubita bikomeye abafungiwe Nalufenya, ku buryo ngo hari n’uwakubiswe kugeza ataye ubwenge.Abahafungiwe kandi ngo bavuze ko nyuma yo gutotezwa, hari ubwo bizezwaga amafaranga menshi ni baramuka bemeye ibyaha bakekwaho.

Gen Kale Kayihura wafatiwe ibihano n’Ubwongereza.
Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore