Urubuga WWW.CLACIFIED.COM rwandika cyane cyane ku myidagaduro ariko rukibanda cyane muri Afurika, buri mwaka rusohora urutonde rw’Abahanzi kuri uyu mugabane bafite agafaranga gatubutse kurusha abandi , uru rubuga rwasohoye urutonde rw’abahanzi bakize kurusha abandi muri uyu mwaka wa2022.
1.YOUSSOU N’DOUR Afite mliyoni 140. 66 z’amadolari y’Amerika.

Uyu niwe uza kumwanya wa mbere, youssou n’dour n’umuhanzi ukomoka muri senegale yavutse 1959, akaba ari umuririmbyi, umwanditsi, umucuranzi, akanafasha abahanzi kubashakira amanota y’indirimbo, umukinyi wa filimi, umucuruzi ndetse akaba n’umunyapolitike.
2.BLACK COFFEE-NET WORTH n’akayabo ka miliyoni 66 z’amadolari y’Amerika.

Nkosinathi Innocent Sizwe Maphumulo yamenyekanye nka Black Coffee, akomoka muri afurika y’epfo
Yavukiye Umlazi muri afrika y’epfo taliki 11werurwe 1976 Azwi nk’umuhanzi ndetse akanatunganya umuziki, ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo.
3.AKON Afite mliyoni 60 z’amadolari y’Amerika

Aliaune Damala Badara Akon Thiam yamenyekanye nka Akon akomoka muri senegale yabonye izuba kuwa 16 Mata 1973 muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika (united states).
Akon kandi ni umuririmbyi, umwanditse w’indirimbo, umukinnyi wa fililmi, umucuranzi akaba n’umucuruzi ukomeye cyane.
4.wizkid afite miliyoni 21.5 z’Amadolari y’Amerika

Ayodeji Ibrahim balogun wamenyekanye nka Wizkid akomoka muri Nigeria
Yavukiye muri Surulere, lagos 16 Nyakanga 1990 Ni umwanditse akaba n’umuririmbyi.
5.DAVIDO Afite miliyoni 20 z’Amadolari y’Amerika.

Davido Adeleke wamenyekanye nka Davido, yavukiye muri Atlanta,Georgia muri leta zunze ubumwe bw’Amerika ,avuka mu muryango ukomeye wa Dr Adedeji Adeleke, ise umubyara yagize uruhare mugufungura kaminuza ikomeye yitwa Adeleke University muri leta ya osun.
6. DON JAZZY Afite miliyoni z’Amadolari y’Amerika18.5million.

Collins Michael Ajereh yamenyekanye nka Don Jazz yavutse kuwa 26 ugushyingo 1982 muri leta y’ Abarabu, ni umucuruzi akaba n’umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ikomeye muri Afurika iyi nzu yitwa Mavins Records Label ifasha abahanzi batandukanye muri Nigeria.
7.BURNA BOY Afite miliyoni 17 z’Amadolari y’Amerika

Damini Ebunoluwa Ogulu yamenyekanye nka Burna Boy akomoka muri Negeria, araririmba, ni umuraperi kandi akanandika indirimbo na none kandi akaba ari n’umubyinyi.
8.2FACE Afite miliyoni 16.5 z’amadolari y’Amerika.

Innocent Ujah Idibia wamenyekanye nka 2baba cyangwa 2face akomoka muri Nigeria2face yabonye izuba kuwa 18 Nzeri 1975, Ni umuhanzi wegukanye ibihembo mpuzamahanga bitandukanye birimo MTV music Awards, Headies na BET Awards.
9. RUDEBOY Afite miliyoni 16 z’Amadolariy’Amerika.

Rudeboy akomoka muri Nigeria yatangiye umuziki arikumwe n’umuvandimwe we witwa mr p bakaba ari impanga ababombi aho bagize itsenda ryitwa p-square kurubu rero rudeboy akaba afite akayamo k’amafaranga.
10.TIMAYA Afite miliyoni 12.5 z’amadolari y’Amerika.

Timaya yabonye izuba kuwa 15 Kanama 1980 avukira Nigeria, Ni umuhanzi, umuririmbyi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo. uyumuhanzi kandi afite afite inzu ireberera abahanzi yitwa Den Mama Record Label. Ngaba aba abahanzi babagwiza tunga kurenza abandi k’umugabane w’afurika nkuko bigaragazwa n’urubuga rwa www.clacified.com.