Ubusanzwe iyi kanseri y’ibere imenyerewe ko ari indwara y’abagore nkuko byagiye bigaragara cyane ndetse bikagaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye, ariko muri iyi minsi biragenda bigaragara ko no mu bagabo yagezemo nkuko bamwe mu bayirwaye babigaragaza.
Iyi kanseri ngo ifatira mu ibere nk’ibisanzwe ku bagore ngo kuko ibimenyetso byayo ariho bigaragarira aho usanga mu ibere hajemo ikintu kimeze nk’ikibyimba.
Bamwe mu Bagabo bagize ibyago byo kurwara Kanseri y’ibere barakangurira bagenzi babo kujya bisuzumisha hakiri kare mu gihe bumva hari ikintu kidasanzwe ku mabere yabo kuko iyo bivuje hakirikareiyi kanseri ikira.
Aba bagabo kandi bagaragaza bimwe mu bimenyetso biranga iyi kanseri aho bavuga ko harimo kumva uduturugunyu mu ibere ,imoko yinjiyemo,kugira utuntu tw’amazi mu ibere ndetse no kuzana ibibyimba byeruye mu ibere.
Ni mugihe bamwe mu bakora mu inzego z’ubuvuzi mu kigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC bavuga ko abagabo bagomba guhindura imyumvire bakareka kumva ko uwarwaye Kanseri y’ibere ari amarozi cyangwa ifumbi nkuko bamwe ba bivuga ngo ahubwo bakihutira kwi suzumisha hakir ikare.
N’ubwo abarwaye kuri iyi kanseri bagira abagabo inama yo kwi suzumisha hakirikare kugirango bamenye uko bahagaze, bavuga ko hakiri ikibazo ki mitangire y’aservice kwa muganga.
Dr Ntaganda Evarisite umukozi muri serivise y’indwara zitandura mu kigo cy’ubuzima RBC yagize ati” nyuma yo kubona ko n’abagabo barware kanseri y’ibere twatangiye ku bakangurira kwisuzumisha hakirikare kandi bakirinda imyumvire yo kuvuga ngo ni amarozi cyangwa ifumbi nkuko bakunda kubigarukaho “.
Akomeza avuga ko Kanseri y’ibere iterwa no kwiyongera kudasanzwe k’uturemangingo tw’ibere, utu turemangigo turakura birenze urugero maze umubiri ntubashe kuba wabicunga, iyi kanseri yibasira abagore n’abagabo ariko ngo ikunze kuboneka cyane mu bagore.
Iyo kwipimisha iyi kanseri bikozwe neza kandi ku gihe bishobora kukurinda kuyirwara, mu gihe kandi waba waramaze kuyirwara ikiri hasi ishobora kuvurwa igakira.
Ubusanzwe abantu bamenyereye ko ubu bwoko bwa kanseri y’ibere bwibasira abagore nyamara imibare ya RBC igaragaza ko umwaka ushize mu bantu 650 basanganye iyi ndwara abagera kuri 30 bari ab’igitsina gabo.
