KANYE WEST YAREZWE KUTISHYURA UBUKODE BW’INZU

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Kanye West ukunze kwitwa ‘YE’ ari kwishyuzwa ubukode bw’amezi abiri (2) ku nyubako ibamo ibiro bya sosiyete ye yitwa “YEEZY” iherereye i Los Angeles.

Iki kirego cyatanzwe na nyir’inyubako mu rukiko. Nk’uko ikinyamakuru The Blast kibitangaza kigira kiti “Dukurikije Inyandiko z’Urukiko, Company yitwa CT Calabasas, nyiri inyubako irimo ibiro bya “Yeezy” ya Kanye, ivuga ko amurimo umwenda urenze MILIYONI 73.5 (uyabariye mu manyarwanda), akaba ari ubukode bw’amezi abiri gusa, Ugushyingo na Ukuboza.”

CT Calabasas mu bisobanuro batanze basobanuye ko yahaye YE iminsi 3 yo kwishyura umwenda we kandi niba atubahirije itegeko azirukanwa mu nyubako y’abandi kandi umutungo uzafatirwa cyangwa agakurikiranwa mu mategeko.

Ibi bije nyuma y’ibihombo Kanye West amazemo iminsi byatewe n’uko yahagarikiwe amasezerano yari afitanye n’ibigo birimo ADIDAS,bamuziza amagambo y’ivangura yaba yaratangaje mu minsi ishize.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore