Rubavu: Abubakiwe amavomo barasaba ko amazi yahozwaho kuko bayabona gake.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba baravuga ko bishimiye guhabwa amazi mu rwego rwo kwiyitaho no kwita ku isuku muri rusange.

Ni igikorwa cyateguwe n’umushinga WaterAid, iki gikorwa kandi nticyakorewe mu karere ka Rubavu gusa kuko hari n’utundi turere twahawe amazi n’uyu mushinga.

Nubwo aba baturage bishimira iki gikorwa, baranagaragaza zimwe mu mbogamizi bahura nazo ngo kuko aya mazi ashobora kumara nk’icyumweru ataza kandi ataruko yabuze ngo ahubwo yayobejwe akoherezwa mu birombe bitunga amabuye y’agaciro muri uyu murenge.

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Radiyo Isano bamutangarije ko ayo mazi bayahawe bayakeneye ngo ariko bahura n’imbogamizi zo kuyabura igihe kirekire kandi aribo yagenewe.

Uwitwa Nzamwita Eugene yagize Ati:’’ aya mazi yaje tuyakeneye cyane ariko n’ubundi tuyabona nka rimwe mu cyumweru kuko barayafunga bakayohereza mu birombe bitunganya amabuye y’agaciro twe tukayabura”.

Rukundo Olivier ni umwe mu bayobozi ba WaterAid bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro aya mavomo n’imiyoboro yasanwe yavuze ko guha abaturage amazi biri mu bintu biyemeje maze asaba abaturage kuyitaho no kurinda abayangiza.

Rukundo Olivier umukozi muri WaterAid

Yagize:’’ Aya mazi tuyanze hano mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’umwanda uterwa no kunywa amazi mabi bityo rero turasaba abaturage kwita kuri ay’amazi ,bakayakoresha bagira isuku  haba ku mubiri no kugnywa amazi meza no ku bindi muri rusange.”

Akomeza avuga ko isuku ari isoko y’ubuzima bityo ko abaturage bagomba kugiraisuku aho batuye kuko bizabafasha kurwanya umwanda binyuze kuri aya mavomo bahawe avuga kandi ko ikibazo cyo kubura aya mazi kigiye guhagurukirwa kugirango abaturage bayabonere ku gihe.

Mu Karere ka Rubavu hubatswe amavomo 4 hanasanwa imiyoboro y’amazi 3 mu rwego rwo kugeza amazi ku baturage iki gikorwa kikaba cyatwaye akayabo  k’amafaranga asaga miliyoni 29.000.000 z’amanyarwanda.

Muri iki gikorwa kandi batanze mo n’ibikoresho by’isuku kuri bamwe mu bitabiriye mu bikoresho byatanzwe harimo amabase n’amasabune yo kumesa.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore