Kera kabaye Karim Benzema asezeye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa  

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uyu  rutahizamu w’ikipe ya Real de Madrid, Karim Benzema yanditse asezera ku gukinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, nyuma yahoo ikipe ya Argentine ibatwaye  igikombe cy’Isi.Karim Benzema yasezeye ku gukinira ikipe y’igihugu cye cy’ubufaransa.

Uyu mugabo u tarabashije gufasha ikipe ye y’igihugu mu gikomeb cy’Isi cya bereye muri Qatar kubera ikibazo cy’imvune, yahisemo gusezera mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.

Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga nka Twitter na Instagram, Karim Benzema yavuze ko yakoze byinshi kandi atewe ishema nabyo, ariko ahisemo gushyira umusozo mu rugendo rwe mu ikipe y’igihugu.

Yagize ati “Nakoze ibishoboka byose shyiramo n’imbaraga nkora n’amakosa  gusa byangejeje aho ndi uyu munsi, kandi ntewe ishema nabyo.”

Karim Benzema w’imyaka 35 asezeye ku ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ayikiniye imikino igera kuri 97, ndetse akaba  ari nawe ku mwanya wa gateganyo w’abayitsindiye ibitego byinshi, kuko yayitsindiye ibitego 37.

Benzema wari witabajwe ku rutonde rw’abakinnyi u Bufaransa bwitabaje mu gikombe cy’Isi cyasojwe muri Qatar kuri iki Cyumweru batsindwa na Argentine kuri penaliti 4-2, ariko akaza kugira imvune ku munota wa nyuma, ariko umutoza Didier Deschamps akaba yaranze no  kumusimbuza.

Karim Benzema yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’Abafaransa mu 2006, ayifasha muri Euro 2008 no mu gikombe cy’isi cyo muri Afurika y’Epfo mu 2010.

Yanitabajwe kandi mu gikombe cy’isi cyo mu 2015, gusa mu 2015 yaje gufungwa azira gushyira hanze amashusho ya mugenzi we mu ikipe y’igihugu Mathieu Valbuena arimo akora imibonano mpuzabitsina, ibintu byatumye adakomeza guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Yaje kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa mu 2020, aho yitabajwe muri Euro basezerewemo n’u Busuwisi kuri penaliti. Benzema ni umwe mu bafashije u Bufaransa gukatisha itike yo kwitabira igikombe cy’Isi cyo muri Qatar.

Karim Benzema ni umwe muri ba rutahizamu badashidikanywaho mu Isi, Real Madrid ni imwe mu makipe yakoreye byinshi aho batwaranye ibikombe bigera kuri 23 birimo Champions League eshatu zikurikiranya bari kumwe n’umutoza Zinedine Zidane.

Real Madrid arimo kugeza ubu amaze kuyitsindira ibitego 221, Lyon y’iwabo mu Bufaransa yayitsindiye ibitego 43, naho Lyon B ayitsindira ibitego 15 kuva mu 2004 kugeza 2006.

Benzema yagize imvune yatumye adakinira u Bufaransa mu gikombe cy’Isi cyasojwe muri Qatar uyu mwaka wa 2022.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore