Mu gihugu cya Uganda hakomeje kuvugwa inkuru y’umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri y’amavuko uherutse kumirwa n’imvubu imusanze murugo, gusa iyi mvubu yaje kumuruka ari munzima.
Uyu mwana warutswe n’iyi mvubu ari muzima yitwa Paul Yiga, abarizwa mu gace ka Katwe-Kabatooro mu karere ka Kasese muri Uganda,
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, yasobanuye ko iyi mvubu yari ivuye mu kiyaga cya Edouard mu ma saa munani , imvubu yamize uyu mwana ubwo yamusangaga ari gukina wenyine mu rugo ruri mu ntera ya metero zigera kuri 800 uva ku kiyaga.
Nile Post dukesha iyi nkuru yanditse ko uyu muvugizi wa Polisi, Enanga yagize ati: “Umwana w’imyaka ibiri yamizwe n’imvubu ubwo ababyeyi be bari bamusize wenyine, iyi mvubu yamusanze ari gukina maze iramumira.”
Enanga yatangaje ko nyuma y’aho, abaturanyi bari babonye uyu mwana akina barimo umugabo witwa Chrispas Bagonza batangiye kumushakisha, baza kubona imvubu hafi y’aho, bakeka ko yaba yamumize, ni ko kuyitera amabuye no kuyivugiriza induru.