Justin Bieber agiye gutanga burundu indirimbo zose yakoze kuva yatangira umuziki

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uyu muhanzi w’icyamamare wavukiye muri Canada Kuwa 1werurwe 1994 ku babyeyi Jeremy Bieber na Pattie Mallette witwa Justin Drew Bieber wamenyekanye nka Justin Bieber bivugwa ko ari mu nzira yo kugurisha uburenganzira bw’indirimbo ze zose kuri miliyoni 200 z’amadolari arenga Miliyari 200 z’amanyarwanda,nk’uko Ikinyamakuru Wall Street Journal cyabisobanuye.

Bivugwa ko uyu musitari wumuziki wa pop ari mu biganiro n’isosiyete iharanira uburenganzira bw’indirimbo mu Bwongereza (Hipgnose) kugira ngo bagirane amasezerano azaba arimo alubumu ze zose uko ari esheshatu ndetse n’indirimbo nyinshi.

Uyumuhanzi Bieber yamenyekanye kubera indirimbo ze yagiye akora zitandukanye harimo: Baby yakoranye na Ludacris imaze kurebwa n’abarenga miliyali 2.8 mumyaka 12 igiye hanze, Love Yourself ,Never Say Sever yakoranye na Jaden, What do you mean?, n’izindi zitandukanye.

Justin Bieber arimubahanzi beza isi ifite binyuze mu bihangano yakoze na alubumu yagiye ashyira hanze zitandukanye.

Ibi byose bituma aza mu bahanzi  bakunzwe ku isi . Ibi rero nibiramuka bikunze uyumuhanzi azaba agurishije ibihangano bye ku mugaragaro nta ruhare azaba akibifiteho. Ariko bizamusigira akayabo kamafaranga nkuko twabibonye haruguru.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore