Sibobugingo Athanase wari utuye mu Mudugudu wa Giheke,Akagari Wimana mu Murengewa Giheke mu Karere ka Rusizi yamize inyama imuheza umwuka iramuhitana.
Ibi byabaye ku wa 28 Ukuboza 2022 ubwo uyu mugabo yageraga mu rugo agasanga mugenzi we atetse inyama maze agafata mo imwe akayirya hanyuma ikamuhagama mu muhogo.
Nyuma yo kumira iyo nyama maze kumanuka mu muhogo bikanga umwuka ugahera , Athanase yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima ahageze ahita yitaba Imana
Hategekimana Claver Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, yahamirije urupfu rwa Sibobugingo Athanase Agira ati” Ayo makuru niyo, byabaye ahagana saa moya z’umugoroba, bibera mu Mudugudu wa Giheke mu Kagari ka Wimana”,
Akomeza avuga ko uyu mugabo yajyanwe ku bitaro bya Gihundwe yamaze gupfa kandi akanemeza ko atahita ashyingurwa adapimwe bitewe n’urupfu yapfuye.