Sudani y’Epfo yohereje Abasirikare 750 muri R D Congo mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Salva Kirr yohereje izi ngabo guhagararira igihugu cye, mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke muri RDC.

Uyu mu perezida wa sudani y’epfo yazisabye guhagararira igihugu neza, no kurinda abaturage ba Congo n’imitungo yabo.

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru, Michael Makuei Lueth, yatangaje ko izi ngabo zijyanyeyo ingengo y’imari ya Miliyoni $6.6 y’inkunga ya Congo, ayo mafaranga azahita ashyikirizwa Minisiteri y’Ingabo kugira ngo akoreshwe icyo yagenewe.

Sudani y’Epfo igiye muri RDC ihasanga ingabo za Kenya, iz’u Burundi n’iza Uganda, zose zahasanze iz’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, zimazeyo imyaka irenga 20 ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro.

N’ubwo izi ngabo zoherezwa muri iki gihugu nta mahoro yigeze ahaboneka, kuko usanga iki gihugu kirwanirwamo n’imitwe yitwaje intwaro isaga 150, ndetse bamwe mu mpuguke mu bya politiki bemeza ko iyi mitwe yitwaje intwaro ishobora kuba inarenga.

Umutwe utungwa agatoki cyane ariko ni M23 bivugwako ariwo uhungabanya mutekano wa congo Kinshasa,uyu mutwe ariko nawo uvuga ko ukorerwa ibikorwa by’ubwicanyi na Leta ya Congo ifatanyije n’umutwe wa FDRL yasize ikoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore