Umunyabigwi muri ruhago yitabbye Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ni umunya-Brésil, Edson Arantes do Nascimento wamenyekanye nka Pelé, afatwa nk’umukinnyi wa mbere mwiza wabayeho mu mateka y’umupira w’a maguru, yitabye Imana ku myaka 82, azize indwara ya kanseri.

Amakuru y’urupfu rwa Pelé yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukuboza 2022. Inkuru dusanga kuri Al Jazeera ivuga ko itabaruka rye ryemejwe n’Uhagararariye Inyungu ze, Joe Fraga.Pelé yari amaze iminsi arwariye mu bitaro kuva mu Ugushyingo k’uyu mwaka.

Uyu musaza w’imyaka 82, yajyanywe mu bitaro ku wa 29 Ugushyingo nyuma yo kugira ikibazo mu buhumekero no kugira ngo akurikinwe ku burwayi bwa kanseri yasanzwemo muri Nzeri 2021.

Kuva icyo gihe hatangiye gutangazwa amakuru y’uruhererekane ko arembye ariko yaba we n’umuryango we wa bugufi bagakomeza kuvuga ko ari kwitabwaho.

Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé afatwa nk’umukinnyi wa mbere wabayeho mu mateka ya ruhago ku Isi.

Yakinnye Igikombe cy’Isi inshuro enye, agitwara inshuro eshatu zirimo mu 1958, mu 1962 no mu 1970 aho yatsinze ibitego 12 mu mikino 14. Yatsinze ibitego 1281 mu mikino 1363 yakinnye nk’uwabigize umwuga.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore