Australia Indege ebyiri zagonganye bane bitaba Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yaho kajugujugu ebyiri zigonganiye mu kirere mu Burasirazuba bwa Australia kuri uyu wa 2 Mutarama abantu bane bahise bapfa abandi batatu bakomereka mu buryo bukomeye.

Polisi yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko impanuka yabaye ubwo indege imwe yarimo ihaguruka mu gihe iya kabiri yarimo yururuka.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Abapfuye bari abagenzi muri imwe muri izo kajugujugu.

 Abantu batanu muri batandatu bari mu ya kabiri yururutse hutihuti bagize ibikomere bidakanganye.

Impanuka yabereye hafi y’agace kahariwe ubukerarugendo ahazwi nka Main Beach, mu birometero 75 uvuye mu Majyepfo y’Umujyi wa Brisbane.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore